Digiqole ad

UNR yatanze impamyabushobozi z’icyubahiro

HUYE-  Kaminuza nkuru y’ u Rwanda yatanze impamyabushobozi z’icyubahiro ku banyapolitike bakaba n’abadipolomate babiri aribo: Kamalesh Sharma  wahoze ari umunyamabanga mukuru w’ihuriro ry’abavuga ururimi rw’icyongereza (commonwealth) na Amb. Juma Mwapachu wahoze ari umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu byo mu burasirazuba bwa Afurika (EAC).

Sharma ahabwa impamyabushobozi y'icyubahiro
Sharma ahabwa impamyabushobozi y'icyubahiro

Abo bagabo bombi bakaba bahawe impamyabushobozi z’icyubahiro muri politiki n’ubuvuganganzo. Izi mpamya bushobozi z’icyubahiro bakaba bazishyikirijwe mu mihango yo gutanga impamyabushobozi ku banyeshuri barangije muri kaminuza nkuru y’u Rwanda   3 391 muribo 1 070  ni igitsina gore bakaba barangije mu mashami atandukanye.

Mu ijambo yagejeje kubari aho, umuyobozi mukuru wa kaminuza y’u Rwanda, Prof. Silas Lwakabamba yavuze ko izi mpamyabushobozi z’icyubahiro ari ikimenyetso cyo kubashimira uruhare bagize mu iterambere ry’isi muri rusange.

“Bose bagize uruhare mu guteza imbere uburezi, bose bafite ibitekerezo biganisha ku iterambere, bose baharaniye uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kurwanya ivangura ndetse bose ni inshuti z’u Rwanda”. Lwakabamba

Mu ijambo rye Sharma  yavuze ko ashimijwe cyane ni icyubahiro ahawe kandi avuga ko Common Wealth izakomeza gukora ibishoboka byose bigamije iterambere rirambye.

Naho Amb. Mwapachu yashimiye  Kaminuza nkuru ku cyubahiro imuhaye anayishimira cyane ku ruhare rwayo mu iterambere ry’igihugu ndetse n’akarere muri rusange.  Ati: “ndashimira cyane Kaminuza y’u Rwanda ku ruhare  igira mu gutegura abahanga bo kubaka igihugu igendeye kuri burere n’ubumenyi.”

Iyi ikaba ari inshuro ya kabiri Kaminuza y’u Rwanda itanze impamyabushobozi z’ikirenga mu mateka yayo, iziherutse zikaba zarahawe Mme Sadako Ogata wahoze ari umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe impunzi(UNHCR).

INEZA Douce
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ngo inshuro ya kabiri Kaminuza y’u Rwanda itanze impamyabushobozi z’ikirenga mu mateka yayo! Mbega ikinyoma!Ese ntimuzi ko Kaminuza y’uRwanda yatangiye muri i963 ubu ikaba imaze imyaka 49? Ntabwo yatangiye muri 1994. Mbere yaho rero mu mateka yayo yatanze impamyabushobozi z’ikirenga igihe umuyobozi wayo mukuru yari Henri Levesque wo muri Canada. Umwe mu babonye impmyabusbobozi y’ikirenga icyo gihe ni uwari Perezida wa Republika y’u Rwanda Gregoire Kayibanda.

  • Ni byiza pe ariko nibazajya baraniza bajye bagaruka guteza igihugu cyabo imbere ubuhanga bwabo burakenewe

  • Therese, Impamyabushobozi y’ikirenga n’Impamyabushobizi ihanitse biratandukanye nshuti. Imwe ni Doctorat indi ni Licence.Thx

  • na habyara wangu

  • Félicitation!

  • Uyu Rwakabamba na Daniel Rukazambuga baratudindije bihagije Imana iyo itatugoboka tuba tumeze dute?Gukora master imyaka 5 hari aho mwabibonye?

  • Guys comments zanyu ziranshimisha cyane uburyo muzikora bamwe mubahinyuza abandi muberaka amakosa yabo!!

Comments are closed.

en_USEnglish