Digiqole ad

Kamichi yemeye ibyavuye mu gusezererwa muri PGGSS4

Umuhanzi Bagabo Adolphe uzwi cyane muri muzika nka Kamichi nyuma y’aho asezerewe mu bahanzi bagera kuri batanu bagombaga kuva muri 15,yavuze ko ntacyo yarenza ku byo akanama nkemurampaka katoranyije.

Bagabo Adolphe a.k.a Kamichi
Bagabo Adolphe a.k.a Kamichi

Kamishi no muri PGGSS III ubwo yasezererwaga muri batandatu bavuyemo ku ikubitiro ntacyo yigeze anenga ibyari bivuye mu guhitamo abakomeza.

Kamishi ni umwe mu bahanzi nyamara bakunzwe mu gihugu, akaba ariko umwe mu bahanzi badakunda kugaruka mu bibazo usanga bivugwa hagati y’abahanzi cyangwa hagati y’amazu akora muzika, ndetse nta byinshi ajya akunda gutangaza ku mikorere cyangwa amarushanwa runaka.

Kuwa 15 Werurwe amaze gusezererwa ku ikubitiro, bamuhaye ijambo ngo agire icyo avuga ku bivuye mu byo abakemurampaka batoranyije yagize ati “Nta kintu mfite narenza kubyo abakemurampaka babashije gukora.

Gusa ndashimira BRALIRWA n’abandi bantu bose bamfashije kuba narageze n’aha ndi, ubwo wenda nibikunda ni ah’umwaka utaha”.

Kamichi benshi bakunze kuvuga ko indirimbo ze usanga zifite ubusobanuro bwiza cyangwa se ziba zanditse neza, ni umwe mu bahanzi bakora injyana ya Afrobeat akaba yari ahanganye na Uncle Austin ndetse na Senderi International Hit wanakomeje mu bahanzi 10 bakunzwe mu Rwanda.

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Umuntu udakunda senderi akundande koko aransetsa nkicara hasi kiriya gipupe am g yarafite cyaransekeje nibajije ukuntu yabitekereje

  • Nihatari ntakindi yari kurenzaho kuko nubundi ntacyo byahindura
    gusa byo abasezerewe bose barashoboye ariko ntibanejeje aba judges
    nibategure ibindi byo bizabahira

Comments are closed.

en_USEnglish