Digiqole ad

Kamichi yarongoye

 Kamichi yarongoye

Mu minsi ishize tumubajije iby’ubukwe bwe twari twamenye ko buri hafi yatubwiye ko ntacyo yabitangazaho, uyu munsi ku mbuga ze nkoranyambaga yatangaje ko ubu ari umugabo wubatse.

Kamichi n'umugore we
Kamichi n’umugore we

Kuri Facebook yanditse ati ”

Hari hashize iminsi Umuseke umenya amakuru ko uyu muhanzi w’injyana ya AfroBeat agiye kurushinga aho aba muri Amerika, ariko yahisemo kutatubwira ibindi ku bukwe yateguraga.
Kamichi amakuru atugeraho ni uko yasezeranye, n’uyu mukobwa kumubera umugore, imbere y’amategeko, imihango yindi y’ubukwe ngo ikazaba umwaka utaha.
Uyu muhango wabereye mu mugi wa Knoxville muri Leta ya Tennessee ari naho atuye
Muri Mata uyu mwaka nibwo Kamichi yambitse uyu mukobwa impeta amusaba urukundo.
Kamichi yatangaje ko ubukwe buzaba tariki 14 Gashyantare 2019.
Kamichi wagiye muri USA mu 2014, azwi cyane mu ndirimbo nka ‘Byacitse’, ‘Kabimye’, ‘Ifirimbi ya Nyuma’, ‘Aho Ruzingiye’, ‘Barandahiye’, ‘Imitoma Irenze’.
Yanditse kuri Intagram ati “ Ni amahoro atemba nk’ inyanja… Yankundiye iki?. Nanjye sinjye sinzi gusa twasezeranye niwe tuzabanira iteka”.
Muri Mata nibwo yamwambitse impeta y' urukundo
Muri Mata nibwo yamwambitse impeta y’ urukundo

Ubu yabaye umugore we byemewe  n'amategeko y'abantu
Ubu yabaye umugore we byemewe n’amategeko y’abantu

Kamichi n'umugore we
Kamichi n’umugore we

Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ngo “Kamichi yarongoye”? So what? Ni iki kidasanzwe dusabwa kumenya? hhhhh

  • Ugize ishyari sha citoyen

    • Reka reka icyo naragikemuye wangu! Nabazaga gusa agashya karimo niba wowe hari ako ubona wanyunganira!!

  • Ubukwe bwiza Kamichi, muzabyare hungu na kobwa kandi mubana karamata.

    • CITOYEN, ko mbega uvuga usa n`uwifuza gusubira uko wahoze utarabikora k umugaragaro, niba koko warabikoze? Amateka yo kurongora hari igihe yisubiramo, ariko ntibikakubeho. Gutandukana n`uwo mwashakanye cyangwa ukamubura umuruzi ni umwaku nk`uwo nagize. Ntibikakubeho!
      Kamichi wacu, ibereho neza, kandi uzagire urugo ruhorana imizindaro n`inyanja by`umunezero! Uzabyare KOBWA na HUNGU, amaso yawe ntazasibe kubona ibibero by`uwo ukunze nka Diamant ! Uzahore umarwa inyota n`amazi y`iriba ryawe, ntukajye kuyasaba ahandi mu baturanyi cyangwa mu batezi b`imodokari na velomoteri !! Iminwa yawe izahore itohejwe n`amata aturutse mu gisabo cyo mu rugo rwawe ! Uramenye NTUGAHIRAHIRE NGO URASABA AMATA KANDI WARAHAWE UMUGISHA WO UBONA UYAGUTEREKERA ! Erega ni we MATA y`umwimerere!!!

  • Gira uti Kamichi yarongowe…!!
    Igikatsi cy,abazungu Hhhhhhhh
    Sans papiers nawe abonye ubwenegihugu

  • Gira uti Kamichi yarongowe…!!
    Igikatsi cy,abazungu Hhhhhhhh
    Sans papiers nawe abonye ubwenegihugu

  • Ngo anejejwe no kwemera icyahe? Ikihe? Hari umuntu unezezwano gukoricyaha ra? Noneho namubwiriki ahubwo ndabimushishikariza niba bimunezeza.

Comments are closed.

en_USEnglish