Digiqole ad

Kamichi asanga uburyo bwo kuzamura ibihangano by’abahanzi bwarasubiye inyuma

Bagabo Adolphe umuhanzi ukoresha izina rya Kamichi muri muzika, akaba n’umwe mu bahanzi bakora injyana ya Afrobeat ndetse unazwiho kwandika indirimbo yaba ize ndetse n’izindi yandikira abandi bahanzi, aratangaza ko asanga uburyo bwo kumenyekanisha ibihangano bwarasubiye inyuma.

Kamichi Adolphe Bagabo
Kamichi Adolphe Bagabo

Kamichi atangaje aya magambo nyuma y’aho ubu ari mu mubare w’abahanzi bahatanira kwegukana igihembo cy’umuhanzi wakoze neza kurusha abandi mu njyana ya Afrobeat mu irushanwa rya Salax Award.

Mu kiganiro na Sunday Night, Kamichi yatangaje ko usanga uburyo ibihangano by’abahanzi bisigaye bimenyekana bisa n’aho byasubiye inyuma bitewe n’uko mu minsi ishize hari abantu bagendaga bafata abantu bacuranga indirimbo zabo ku mihanda.

Aho muri uko gucuranga ibihangano bya bo ahantu hose hatandukanye byatumaga abantu benshi bamenya indirimbo z’umuhanzi ndetse na we akamnyekana nyiri zina.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Kamichi yashyize hanze album ye yise ‘Mudakumirwa’, n’ubwo ititabiriwe cyane kuri we ngo nta bwo byamuciye intege ahubwo ngo byaramweretse isura y’uko agomba kuzategura iy’ubutaha.

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Indashyikirwa mu guhimba indirimbo nyarwanda zigisha kandi zirimo ikinyarwanda cyuzuye. Uyu mugabo amazina ye nyamenye uyu munsi, niba Kamichi ari ikibyiniriro yavanye mu buto kikaba kizwi, azabikomeze, niba atari ibyo azahindure amenyekane ku izina rye bwite. Bagabo Adolphe. Yashobora no gufata pseudonym ivuye muri aya mazina. Namukunze cyane muri Byacitse. Aba batika gusesengura muzika mu mizi ntibashobora kumva uburyo Kamichi ashoboye. Niyo atatorwa mu marushanwa runaka, ntibikuraho ko abarusha. Gutorwa byo nabonye bizanamo ibindi ntamenya n’amarangamutima menshi.

  • Kamishi nanjye nubwo ndi igisumizi ariko uruwe mu bahanzi nemera kandi nubaha wowe na Man Martin rwose nyuma yumugaba mukuru wacu Riderzo ndabemera ntabwo mushakisha komera cyanee

  • bagabo adolphe ni umuhanzi uririmba ikinyarwanda cy’umwimerere pee akomerezaho turamushyigikiye.

Comments are closed.

en_USEnglish