{Kami} indirimbo The Ben yasize akoranye na Kid Gaju
Kid Gaju na The Ben bashyize ahanze amashusho y’indirimbo bise ‘Kami’ bakoreye muri Uganda mbere yo gusubira muri Amerika.
The Ben aheruka mu Rwanda muri Mutarama 2017 aho yari yitabiriye igitaramo cya East African Party gisanzwe kiba buri mwaka kikitabirwa n’ibyamamare mu muziki ku isi ndetse no mu karere.
Amakuru agera ku Umuseke avuga ko uretse Kid Gaju The Ben yaba yarasize akoranye n’abandi bahanzi barimo Yvan Buravan na Uncle Austin.
Iyi ndirimbo ishyizwe hanze mbere y’umunsi umwe gusa hari hasohotse iyo bise ‘Champion’ ihuriwemo n’abaraperi barimo Packson, Green na Bulldogg.
Uku gushyirwa hanze kw’izi ndirimbo icya rimwe, The Ben avuga ko nta kintu bishobora guhungabanya imenyekana ryazo.
Ko aho abanyarwanda bageze mu myumvire yabo ku byerekeranye n’umuziki, buri umwe ahitamo ikintu yumva kimushimishije kuruta ikindi.
Kid Gaju wakoranye na The Ben yamenyekanye mu ndirimbo nka “Mama bebe”, “Agatabi”, “Gahunda” yakoranye na Cindy wo muri Uganda n’izindi.
Ni umwe mu bahanzi bataragira amahirwe yo kugaragara mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rihuza abahanzi 10 bakunzwe mu gihugu.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW