Digiqole ad

Kalisa Mao mu Mavubi?

Kuwa 26 werurwe 2011, 15h30 Rwanda vs Burundi (Stade Nyamirambo)

Amakuru dukesha bamwe mubari kumwe n’ikipe y’igihugu Amavubi n’uko Kalisa Mao yaba yazitabazwa mu mukino amavubi azakina ejo n’ikipe y’u Burundi.

Kuri ubu, amakuru agera k’Umuseke.com aratangaza ko, mu ikipe y’igihugu “Amavubi” uwitwa Kalisa Mao wahoze akinira ikipe nka Rayon Sports na APR za hano mu Rwanda ariko kuri ubu akaba abarizwa muri Darling Club Motema Pembe yo muri Kongo Kinshasa, ashobora kuba yaza kwitabazwa ngo akine uyu mukino dore ko nk’uko bivugwa, uyu musore arindiriye ticket yamukura muri Congo Kinshasa.

Kalisa Mao, aya akaba ari amazing afata iyo ageze mu Rwanda I Congo akitwa Kasongo Kabiona akaba yaba aje hasigaye amasaha 24 gusa ngo umukino hagati y’Amavubi n’Intamba mu Rugamba z’u Burundi ube utaniye, akaba ari mu rwego rwo gushakisha itike yo kujya mu mikino ya CAN 2012 izabera muri Gabon na Guinnee Equatoriale.

Igikomeje kwibazwa ni umusaruro uyu musore aza gutanga muri iyi kipe cyane ko atigeze akorana imyitozo n’abandi bakinnyi mu gihe kandi abenshi bibuka uburyo yagiye atorotse Amavubi mu minsi ishize akigira i Goma maze umutoza Selas TETEH yamuhamagaza mu ikipe y’igihugu akamutera utwatsi amubwira ko arwaye.

Iyi nkuru umuseke.com ukaba ukomeje kuyibakurikiranira.

Tuyishime Fabrice
Umuseke.com

1 Comment

  • Ngo bamutegeye Jet Privé da! yewe Amavubi we.

Comments are closed.

en_USEnglish