Digiqole ad

Kagame yagombaga kuyobora DRC.

Amakuru yashyizwe ahagaragara na Wikileaks n’uko uwahoze ayobora Nigeria Olusegun yifuje ko President Kagame yayobora DRCongo bitewe n’ubushobozi bwo kuyobora afite.

Obasanjo wahoze ari mu bahuza batumwe n’akanama ka Loni(UN) gashinzwe iby’umutekano mu karere kibiyaga bigari, ngo mu kiganiro yaragiranye n’uwahoze ari umunyamabanga wa leta z’unze ubumwe z’Amerika(USA) muri Loni(UN) Susan Rice tariki 10/11/ 2009, Obasanjo yaba yaratanze ikifuzo cy’uko President Kagame yayobora Congo Kinshasa bitewe n’ubuhanga n’ubushobozi yamubonaga ho bwo kuba ayoboye iki gihugu akarere kose kabona umutekano.

DRCongo nk’igihugu ubu cya kabiri mu bihugu binini muri Africa (Nihemezwa icika mo kabiri rya Soudan) ngo cyaba aricyo ntandaro y’umutekano muke muri aka karere bitewe n’imiyoborere itabasha kuyobora ku bunini bw’igihugu cyose nk’uko Wikileaks ikomeza ibivuga. Bityo ngo Obasanjo akaba yaravugaga ko Congo ikeneye umuyobozi nka Kagame ngo abiyigezeho.

Ku ruhande rwa Paul Kagame, ntaragira icyo atangaza kuri iyi nkuru ya Wikileaks, gusa Paul Kagame nk’umunyarwanda, uyobora u Rwanda, abanyarwanda bafite byinshi bamuteze ho muri manda aherutse gutorerwa. Mu Rwanda ahanganye n’ibibazo by’iterambere rirambye, ishoramari, imiyoborere myiza y’abaturage, uburezi n’ibindi abanyarwanda bamutoye ngo akemure.

Kuri iyi nkuru ya Wikileaks, abanyarwanda baganiriye n’umuseke.com bemeje ko ibibazo bya Congo bitareba u Rwanda na Kagame, nta waduhamirije ko yifuza ibyo Obasanjo yifurije President Kagame.

Umuseke.com
Cyuzuzo Samba

1 Comment

  • thank you for sharing, I does add to GOOGLE READER your website carcoverspal.com/BMW.html BMW Car Covers

Comments are closed.

en_USEnglish