Digiqole ad

Kagame yabonanye n'abanyarwanda baba mu gihugu cya Uganda

Mu ruzinduko rw’ iminsi itatu Paul Kagame yagiriye mui Uganda, kuri uyu wa 27 Mutarama yagize umwanya wo kubonana n’abanyarwanda baba muri icyo gihugu.

Perezida Kagame asuhuza abanyarwanda baba muri Uganda
Perezida Kagame asuhuza abanyarwanda baba muri Uganda

Mu biganiro umukuru w’ igihugu cy’ u Rwanda yagiranye n’abitabiriye uwo mubonano basaga 3000, yasabye ko abanyarwanda bafata iya mbere mu kurwanya no kwamaganira kure amacakubiri, ahubwo bagateza imbere umuco wo kwihesha agairo aho bari hose.
Muri uwo muhango harimo n’ imbyino z’ itorero Ingenzi, ndetse hanaririmbwe indirimbo nyinshi zigaragaza urukundo abari ho bafitiye igihugu.

Perezida Kagame asubuza ibibazo yabajijwe
Perezida Kagame asubuza ibibazo yabajijwe

Perezida Paul Kagame yavuze ko n’ ubwo Afrika ifite ibibazo by’ubukene, ariko ko abanyafurika nabo ubwabo bacyifitemo byinshi bibatandukanya, bigatuma iterambere muri rusange ritihuta, bigatuma kwihesha ka gaciro mu bantu biburizwamo.
Yatanze urugero rw’ igihugu cy’ Ubushinwa, aho umushinwa uri muri Amerika akora yivuye inyuma ngo ateze Amerika imbere, ariko kandi ntibimwibagiza igihugu cyamubyaye.

Perezida Paul Kagame yanenze abiga amateka, ariko ntibagire isomo bayakuramo, yibutsa ko amacakubiri ariyo yagejeje u Rwanda mu bihe bya Genocide yakorewe abatutsi yo mu 1994.

Dr. Semajeje wavuze mu izina ry’abari aho, yasabye Perezida Paul Kagame gukomeza kubaka indangagaciro yo kwihesha  agaciro no kubahiriza  amategeko, kugira ngo igihugu gikomeze kugaragara mu bihugu by’intangarugero ku isi.

Abari aho, biganjemo abikorera ku giti cyabo, abanyeshuri, n’ inshuti z’ u Rwanda bagiranye ibiganiro birambuye n’ umukuru w’ igihugu, aho bagiye bamubaza ibibazo bitandukanye, bakaba baranatanze ibitekerezo bitandukanye.

Abari aho bahawe n'umwanya wo kubaza ibibazo
Abari aho bahawe n'umwanya wo kubaza ibibazo
Ibyishimo byari byose
Ibyishimo byari byose

Perezida Paul Kagame na mugenzi we Yoweli Kaguta Museveni bakaba barashimangiye ko bazakomeza gushimangira umubano w’ ibihugu byombi, ndetse ba minisitiri bo ku mpande zombi bakaba barasinye amasezerano mu bikorwa bitandukanye bigamije ubutwererane.

Photo: Urugwiro

INEZA Douce
UM– USEKE.COM

en_USEnglish