Digiqole ad

Kagame: Umuyobozi uhamye. Kabila: Umuyobozi udahwitse

Icyegeranyo cyashyizwe ahagaragara n’Ikinyamakuru “Foreign Policy” aho cyabazaga abantu ibibazo bitandukanye ku mugabane w’Afurika ndetse no ku bayobozi bayobora bimwe mu bihugu bitandukanye kuri uyu mugabane, benshi bemeje ko u Rwanda ari igihugu kimaze kwandika amateka ashimishije, ndetse Perezida Paul Kagame ari umuyobozi uhamye muri Afurika. Iki cyegeranyo kandi kivuga ko Perezida wa DRC  Joseph Kabila ari umwe mu bayobozi badahwitse kuri uyu mugabane w’Afurika.

Iki cyegeranyo kiravugako Kagame ari umuyobozi uhamye muri Afurika, naho Kabila akaba ari umuyobozi udahwitse. Photo: Internet
Iki cyegeranyo kiravugako Kagame ari Umuyobozi uhamye muri Afurika, naho Kabila akaba ari umuyobozi udahwitse. Photo: Internet

Ubwo iki kinyamakuru cyabazaga kiti “Ni ikihe gihugu cy’Afurika kimaze kwandika amateka ashimishije?” Abantu 13 bavuze ko ari u Rwanda, barindwi bavuga Afurika y’Epfo, batanu bavuga ko ari Angola, batatu bavuga ko ari Botswana, babiri bavuga ko ari Tanzaniya.

Ku kibazo kigira kiti “Ni uwuhe muyobozi uhamye muri Afurika?” Abantu 16 basubije ko ari Perezida Paul Kagame, barindwi bavuga ko ari Perezida wa Senegal Macky Sall, batanu bavugako ari Perezida wa Liberia, Madamu Ellen Johnson Sirleaf, naho batatu bavuga ko ari Perezida wa Ghana John Mahama.

Babajije ikibazo kigira kiti “Ninde muyobozi ufite imiyoborere idahwitse muri Afurika”, abantu 20 bavuzeko Perezida wa Zimabwe Robert Mugabe ariwe uza ku isonga, umunani bavuga ko ari Perezida wa Guinne Equatorial, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, batandatu bavuga ko ari Perezida wa Congo Kinshasa, Joseph Kabila Kabange, naho bane bavuga ko ari Perezida wa Eritrea Isaiah Afewerki.

Iki kinyamakuru nticyarekeye aho; cyakomeje kibaza ibindi bibazo. Bageze ku kibazo kigira kiti “Ni ikihe gihugu cyananiwe kugera ku nshingano zacyo ku isi?” Abantu 19 basubije ko ari Somaliya, icyenda bavuga Afghanistan, umunani bavuga ko ari Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batandatu bavuga ko ari Repubulika ya Centre Afrique, bane basubiza ko ari Guinea Bissau, naho babiri bavuga ko ari Syria.

U Rwanda igihugu kimaze kwandika amateka ashimishije, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igihugu cyananiwe kugera kubyo kigomba.
U Rwanda igihugu kimaze kwandika amateka ashimishije, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igihugu cyananiwe kugera kubyo kigomba.

Kuri Politiki Ku birebana na politiki, iki kinyamakuru cyabajije ibibazo, aho umuntu yagombaga gubiza Yego cyangwa Oya ariko harimo n’abantu bagiye bavuga uko babyumva.

Ku kibazo kigira kiti “Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyarugu byakozweho n’inkubiri y’impinduramatwara y’Abarabu, bibayeho nabi cyane kurusha uko byari bibaheho mbere. Yego cyangwa Oya”. Abantu 29 basubije Oya, 21 basubiza Yego naho batandatu bavuga ko bigoye kubisobanura.

Abantu kandi babajijwe igihugu cy’Afurika gishobora kubamo intamba; 11 basubije ko ari Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Batanu bavuga ko ari Sudani, Bane bavuga ko ari Repubulika ya Centre Afrique, abandi bane bavuga ko ari Nigeriya naho babiri bavuga ko intambara ishobora kubura muri Chad no muri Lybia.

Ku kibazo kigira kiti “Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe ni umuryango w’akarere ushoboye. Yego cyangwa Oya?” Abantu 29 basuzije ko ari umuryango watakaje icyizere, abandi 19 bavuga ko aribyo naho abantu icyenda bavuga ko bitoroshye gusubiza iki kibazo.

Ku kibazo kigira kiti Ni ikihe gihugu cy’Afurika ubona gishobora kubona coup d’Etat? Abantu Barindwi bavuze ko ari Eritrea, batanu bavuga Guinea, 3 bavuga ko ari Repubulika ya Centre Afrique, naho 3 basubiza ko ari Madagascar na Guinea Bissau.

Ibibazo birebana na Politiki byabajijwe.
Ibibazo birebana na Politiki byabajijwe.
Ibibazo birebana n'ubukene byabajiwe na Foreign Policy.
Ibibazo birebana n’ubukene byabajiwe na Foreign Policy.
Ibibazo birebana n'ubukungu byabajijwe.
Ibibazo birebana n’ubukungu byabajijwe.
Ibindi bibazo byabajijwe.
Ibindi bibazo byabajijwe.

UM– USEKE

0 Comment

  • Ese mwadusobanurira impamvu muri kugereranya Kagame na Kabila ?ko hari abindi bihugu byavuzwe nka zimbabwe ndetse n’abindi??

    • Zuzu,

      Nibyo kugerereranya Intore na Kabila nuko ariwe uduteje ibibazo duhoramo.

      Uziko igihugu cye ubu cyaniniwe no gushaka vaccin yo gukingira indwara y’ubutaka (charbon)inka zo muri Nord Kivu.
      Ahubwo njye mbona iki kinyamakuru iyo cyita kuri time Kabila azagerera aho INTORE igeze? Ariko se birashoboka? Subiza yego cyangwa Oya? Kuki?

  • Kuki se mu mutwe w’inyandiko utavuze Kagame na Mugabe? ikigushimishije se muri ibi ni ikihe? Niba utazi ko ba gashaka buhake bakugira icyo bashatse bijyanye n’inyungu bafite icyo gihe ntuzi igihugu kirwana n’ikindi kanda uzabe uretse kwigira umunyamakuru. Hari uyobewe se ubuhangange n’ubutwari bya ba perezida Mugabe ne Afuwerki mu gihe cyobo? wenda warutaravuka ntibyantangaza. Abongereza nibo bavuga ngo wait and see! Iyi nyigo ubwo itaka u Rwanda abayikoze ni abahanga!!!!! ejo hazasohoka eshunu zitanga indi shusho ducike ururondogora ngo turazamagana zakozwe nabi n’abaswa cg abatwanga. We have to be serious!

    • Uri umuntu w’umugabo sha uwakunyereka ngo nkugurire rimwe, sinzi impamvu abantu bataye umutwe mu kwitaka cyane nyamara bo babavugaho bakavuza induru. Niba ari imitekerereze iri hasi. nzaba ndore ibyo mu Rwanda byose ngo ni byiza da kugeza nubwo Kizito aririmba ngo umujinya ni mwiza, ahaha nzaba mbarirwa

      • NTABWOMUGERERENYA AGERERANYA IBIDAKWIYE KUGERERANYWA AHA MWIBESHYE KU MUTWE W`INYANDIKO YANYU.KABILA AYOBOYE IGIHUGU KIRI MU NTAMBARA KUVA 1996 KUGEZA UBU MU GIHE KAGAME AYOBOYE IGIHUGU KITARI MU NTAMBARA NA GATO.

    • @formidable;

      None se wowe kombona wasagutswe ukanasarikwa n’ubugome ushobora kuba utaratojwe ahubwo busa nubwo wonse, icyo kiriya kinyamakuru cyavuze kitaricyo n’ikihe? wakigaragaje! Reka rero nguhe amakuru ushobora kuba udaheruka mu Rda cg waraheze mu Nkambi,U Rwanda na Kagame ibyo babavuze nibyo! Naho ibyo utega iminsi ngo”Wait and see!” Si wowe Mana y’U Rda, yewe si nawe uvuga utyo utumye tugera aho tugeze!Rero wowe nabandi nkawe uzi, mwabishaka, mutabishaka Tuzaguma duterimbere, uziko bacuti banyu bavuga ngo:” LE CHIEN ABOIE ET LA CALAVANE PASSE!” abandi bati “NA BADO TUTASONGA MBERE WENYE WIVU WAJINYONGE!”

      • @patriote; uri impumyi niba udashobora kwigira ku mateka, kandi ntuzamenya niyo uzagwa (hari n’abavugaga ngo ntawe ukanda burende bagakomerwa amashyi). birambabaje guterana amagambo nawe ndumva nigaye.

  • oyeeeee rwanda, ukomeje kubaka izina ku isi yose, komereza aho rwanda nziza.

    • Ariko kuki mwiyenza kuri DRC? Kuki umunyamakuru adakora comparaizon na zimbabwe why always DRC… Nimwe mushyushya imitwe y’abanyarwanda nkaho muba mwabuze ibyo mukora

      • Wapi, ikibazo nuko uwawe usanzwe ushyushye!Ese disi uzawuhoresha iki? Ko ugaya se abanditse ibi wowe waba waramariye iki rubanda?

  • Agaciro first of all Kokol ni ukukiha
    congs To H.E, Komeza Imihigo Rwanda.

  • Jye ndabona ku ngingo DRC yagereranyijwe n’u Rwanda bidahuye kuko RDC iri ku mwanya wa gatatu.
    Uyu munyamakuru nareke sentiments rwose,cyereka niba hari ikindi ashaka kuvuga!!

  • Biriya ni ibitekerezo bishingiye ku marangamutima. Ese iyo iriya nyandiko iba igaya cyangwa idashima Peresida Kagame muba mwayitangaje ? Ndemeza ntashidikanya ko igisubizo ari “Oya”. None “rero, icyo utifuza, ntukagikorere undi”. Uko ni ko ibinyamakuru bikongeza inzangano. Mwishyire mu mwanya w’Abanyecongo bakunda perezida wabo, mwumve uko bafata bene izi nkuru.

  • Nyaboneka banyamakuru mujye mwandika ibintu uko biri. Kabila murapfa iki? Aho mwakuye iyi nkuru banditse ko umuyobozi watowe kurusha abandi nk’umuyobozi udahwitse ari Robert Mugabe wa Zimbabwe ntabwo ari Joseph Kabila wa DRC. Mwakagombye gukoresha umwuga wanyu mu guhwitura abanyapolitike bagashakira amahoro arambye, ubwimvikane n’ubuhahirane mu karere dutuyemo ariko birababaza iyo usanga namwe mwivanze muri politike

  • kuki mugereranya kabila na kagame muradutangaje pe kandi haribindi bihugu birimbere yayo zimbabwe nibidi ikibazo sikabila ikibazo nimwe muzamwandika ibintu byukuri mureke kubesha no gufana umunyamakuru ntafana bizatuma duheba gusoma inkuru zibesha

  • ariko se niba adahwitse mwa muretse ko afite igihugu ayobora namwe mukagira icyanyu ikibazo kirihe?buriya ntimwaba mugiye kwivamo nkinopfu bavuga m23 ngo reka ashwi tujye twiyubaha kd twubahe nabandi tutabateje abisi duhane amahoro nibyo bizima congo nigihugu cyigenga mureke kucyiha rero na perezida wacyo ntabwo abaho kubera kagame

  • congo muyiziza iki? kuber’iki mudakora comparaison n’ibindi bihugu byavuzwe! iryo n’ishari kuko abaconcomani babarusha amafaranga n’ubutunzi bwose bubaho. ninde wahemba kabila muri mwe? ninde uhembwa nkawe mu Rwanda? ayo n’amacyakubiri gusa muteza mubaturanyi

  • Professionalisme y’uyu munyamakuru sinyibona. Mu byukuri muri ubu bushakashatsi ntaho nabonye DRC iza ku mwanya wa mbere mu bibi bagaragaje, hari ibindi bihugu byaje imbere yayo. Ni kuki ataribyo yagereranije n’u Rwanda, agashyiraho DRC? Afite se iyihe ntego? Njye mbona abazi gusesengura babona ubuswa bw’uyu munyamakuru ko ahubwo adakunda ibi bihugu byombi. Amagambo ye yakurura inzangano n’urwikekwe mu baturanyi. Umutwe w’ibyo yanditse, n’ibiri mu bushakashatsi ntibihura na mba. Nyabuna abasoma izi nkuru mujye mureba kure mutekereze mbere yo gushimishwa n’ibyiza cyangwa ibibi babavuga. Njye si nguhisha, uyu munyamakuru NDAMUGAYE.

  • nonese ko mbona wamugani mwirata kd umuntu nyawe baramurata ntabwo yirata kabila nta kintu avuga we wabandi ariko ngo muta mu devalorije nti mwatera imbere muhora murata se ninde umurusha amafaranga wamugani ngo ntahwitse ninde umufasha kuyobora kiriya gihugu kingana kuriya ariko ngo mutamuvangiye mu muteza ibibazo ntimwagira amahoro se ubundi yaba ahwitse ate afite abaturanyi bameze nkamwe mu mwandagaza ngo itangazamakuru nti mubereyeho gusebya no kugereranya amafuti mwisubireho sindi umu congomani ariko murabavangira mukarenza imbibi gikwete ijambo rimwe yavuze mwacitse ururondogoro ngaho namwe murebe ibyo muba mutangaza buriya mutaniyehe banyamakuru namwe mugira uruhare mu makimbirane yibihugu byacu mucye mubaza muyungurure mukuremo imyanda ni mushake mubizire niko mwasabye utabishoboye ajye kudoda inkweto cg abe umukarani ariko mutureke tugire amahoro aho gushakira umugati aho utari. thx

  • Sindabona abantu bakunda ikuzo no kwivuma ameza nk’abanyarwanda! Niba ari ukubera kudatarabuka ngo barebe intambwe abandi bateye, niba ari ukudasoma, niba ari uko benshi bamaze imyaka barashyizwe hasi cyane bikaba byarabateye complexe d’infériorité, ibatera folie de grandeur na yo ituma bashakisha ikuzo ku ngufu … byaranyobeye pe! Ubundi mu kinyarwanda umugabo arangwa n’ibikorwa, abandi bakaba ari bo babitaka cyangwa babigaya. Ubonye niba banitakaga ariko bakirinda gushaka gushyira hasi abandi! Ibi mbona ari imico ya gitindi, nta mfura yishyonyagiza kandi nta mfura yumva ko igomba guterwa ubugabo n’uko ishyize abandi hasi. Reka tubirekere inkirabuheri, dukore, twubahe abandi n’iyo twaba twibwira ko tubaruta na bo bazabitwubahira.

    • Impamvu ni imwe: Abanyarwanda bagira ishyari ribi, bakagira n’ubugome.

  • Mimili avuzeukuri,abanyarwanda kambo na mbafungiwe mugihugu mbatatarabuka ngo barebe intambwe abandi bateye.

  • Ndashimira umunyamakuru wateguye iyi nkuru nabantu bise,bamaze gutangaho ibitekerezo byabo.
    Gusa,umwana utaramenya gutandukanya,.

  • Mwese muravunwa niki? Igikuru nugushima Imana yaduhaye Perezida ushoboye musabire nibindi bihugu nabyo bizagere kubyiza u Rwanda rwagezehi kandi u Rwanda rukomeze rutere imbere.

  • Ariko gigs na Formidable koko mwe uwabaha ubuyobozi haricyo mwanarira abanyarwanda mwe muracyagendera kuri byabindi ngo nkwiriye kuyoborwa na mwene wacu gusa reba Obama ko atayoboye abazungu aribo bamwitoreye naho twe tuzaguma mu moko gusa niho mushingiye nabumvise. Gusa murwane iyumunwa iyamasasu yarabacanze.

  • murababaje cyane abavuga ngo urwanda rurirata, ndibwirako iki kinyamakuru kitari icy’urwanda. wowe Mimili n’abambari bawe uvuga ngo hari complexe d’inferiorite ese waba uzi aho yavuye? ni babandi mwakandamije mutanashaka ko bagaragara, baravuga urwanda neza mukarwara kubera ishyari n’inzangano zababase. mukure ibishimwa mu bigawa kugirango mubone ukuboko k’Uwiteka Imana.

  • Nshimishijwe cyane n’uko abantu benshi batanze ibitekerezo hano bashyira mu gaciro bakanga kogagiza amafuti.Rwose “Umuseke” nimwunve inama babagiriye mureke kuduhindura twese inkudarubyino.Na mwe ariko ndabashimira ko noneho mwaretse ibitekerezo bidahuye n’ibyanyu bitambuka.harakabaho Ubwubahane mu bantu.

  • ariko se amatiku azashira ryari muri uru Rwanda? ubu se nkuyu munyamakuru aragirango bamushime bazamwihere akanya? ubu se icyo yavuze hano gifitiye abanyarwanda akamaro ni ikihe? ibi si amakuru ahubwo ni ivuzivuzi cg se amanjwe, ubwo se urirukira muri Congo ibitagenda mu rwanda byo wabirangije?

  • umva mwe mwiyise yves na angelique kwanza wowe yves niba muyobora neza cyane kuki musebya abandi ubwo muyobora iki mwimika urwango mubantu ngo ntibahwitse?se wowe uzi kurwana iyamasasu byatuma ushotora abaturanyi ngo nuko uzi kurwana uwo numurengwe sha buriya urahaze ariko uzi akababaro kaba congomani buriya nigihe bamaze muntambara kandi iterwa nawe ngo uyobora neza ra uzagere mubindi bihugu urebe aho barya inkoko buri gihe none wowe wijuse ibijumba urirata.mworoherane mureke gusebanya ntawe uzi aho bwira ageze

  • Temoignage yose ijya itangwa irafasha, Leta ntako itagerageza, tuyifashe udushya twiyongere…ubuhamya bwanjye: reba nawe Umurongo wa telefoni wa Minisiteri y’abakozi ba Leta ari wo 9090 batugira inama ku kibazo cyose kijyanye n’abakozi ba Leta…………ibi byose no imiyoborere myiza, ahubwo duharanire ko byarushaho kunozwa!!!

  • Arikosubu turapfiki koko mwese kombona murabanyarwanda ibikorwa by’Rda bikaba byigaragaza rugashimwa wenda turekeke aboyozi da arikose byakwikora?nonubwo ikibazo kirihe?cyokora icyonakwemera cyahinduka niriya titre kugirango tudakomeretsa umuturanyi wacu nahubundi dutuze ikiza nugushimwa kuruta kunengwa.nahubundi ndabona aritwe tugishaka kwimaranira twere gushira impumu ngo twibagirwe icyatwirukankanaga n’IMANA iturihafi kuduhuza.

  • ejo bundi urwanda rwabaye urwa kabiri mu bucuruzi bw’abantu KU ISI!!! ariko nta wigeze avuga.mureke amagambo, nibatugaya dukosore ntitugasakuze kuko ntituri abamalayika, nibadushima kandi twicare DUKANDE AMAZI

  • Bibiriya iravuga ngo gushimwa n’umupfapfa birutwa no gucahwa n’umunyabwenge.

    Umunyamakuru wanditse iyi nkuru niwe wigize najuwa,guteranya abaturanyi sibyiza. Kandi ntanyungu u Rwanda rufite muri iyi nkuru.

    Comparing the two countries or presidents doesn’t make sense here.

Comments are closed.

en_USEnglish