Digiqole ad

Kaddafi nta kirere cya Libya asigaranye

Kaddafi nta gisirikare cyo mukirere asigaranye

“Libya nta gisirikare kirwanira mu kirere (Air Force) igifite” Ibi ni ibyatangajwe na Air Vice Marshall Greg Bagwell, umuyobozi mu ngabo zishyize hamwe mu kurengera abaturage ba Libya bigometse kuri Kaddafi.

Yatangarije Al Jazeera ko igisirikare kirwanira mu kirere cya Libya ibitero bamaze iminsi batera ku birindiro byacyo byabasize nta mbaraga basigaranye na nkeya, bityo akavuga ko ubu Libya nta gisirikare kirwanira mu kirere na mba bafite kuko ibirindiro byose byarashwe.

Marshall Bagwell yavuzeko barashe ahabarizwa indege za gisirikare za Kaddafi hose, ati “ikirere cya Libya nitwe tukigendamo gusa, Kaddafi nta ndege nimwe yabasha kuzamura mu kirere cya Libya ubu, niyo no fly zone twifuzaga” yakomeje avuga ko uyu munsi biriwe barasa ingabo za Kaddafi zajyaga kwica abaturage mu mijyi ya Misurata na Bengazhi imijyi ikurikira Tripoli umurwa mukuru.

Yagize ati: “Kaddafi twamuciye amatwi tumuhuma amaso, ntiyakoresha ikirere, ubu turarasa no kubasirikare barwanira hasi bashaka kwica abaturage kuko tuba tubareba neza hejuru”

Abarwanya Kaddafi ubu ngo bari kwisuganya nkuko tubikesha BBC, ngo bagabe ibitero bikomeye biturutse mu mujyi wa Benghazi bagaca ku mujyi wa Misurata bagana i Tripoli mu burengerazuba ngo barwane inkundura na Kaddafi n’abamushyigikiye.

Col Muammar Kaddafi akaba aherutse gutangaza kuri television y’igihugu ko azarwana n’abatamushbayigikiye kugeza ku musirikare wanyuma

Umuseke.com

1 Comment

  • gaddfi,ufitibibazo ibyobyose nugusazimijyeri
    umsirikarewanyuma ntazaraswa utarafatwa.

Comments are closed.

en_USEnglish