Digiqole ad

Kabuga ntakwiye gushakirwa muri Kenya!

“Kabuga ntakwiye gushakirwa mu gihugu gikennye nka Kenya” Amosi Wako

Mu gihe u Rwanda ndetse n’ urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda bakomeje gusaba Kenya guta muri yombi umunyemari Felicien Kabuga icyo gihugu kiravuga ko uyu mugabo atakikibarizwamo ndetse ko adakwiye gushakirwa mu gihugu gikennye nka Kenya.

 

Amosi Wako intumwa ya leta ya Kenya (Photo internet)

Ibi bikaba ari ibivugwa na Amosi Wako intumwa ya leta ya Kenya, yongeraho ko leta ye yakoze ibishoboka byose ngo ite muri yombi Kabuga ariko ntibyashoboka. Avuga ko bashyizeho inzego zishinzwe iperereza z’ urukiko mpuzamahanga ndetse na FBI, hashyirwa igiciro kingana na miliyoni 5 z’amadorari y’ amanyamerika k’ uwatanga amakuru yatuma atabwa muri yombi ariko ngo bose baramubuze, yagize ati “ abakora iperereza ku rwego mpuzamahanga ntibakwiye gushakira umuntu nk’ uriya mu gihugu gakennye nka Kenya… Icyo tuzi ni uko Kabuga atakiri muri Kenya”.

N’ ubwo Kenya ivuga ibi, urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwo ruvuga ko rutizera ko uyu mugabo atakibarizwa muri kiriya gihugu. Laurent Amoussouga umuvugizi w’ urukiko agira ati “umushinjacyaha mukuru yasabye inama ishinzwe amahoro ku isi gusaba Kenya kugira icyo ikora ngo Kabuga afatwe kuko amakuru dufite avuga ko aho ari ahawe agaciro na Kenya”. Yongera ho uru rukiko rwasabye Kenya gutanga ibimenyetso byemezo ko Kabuga atakiba muri Kenya.

Ku ruhande rw’ u Rwanda minisitiri w’ ubutabera Tharcisse Karugarama avuga ko kugeza ubu amakuru ahari ari ayo ruhabwa na Kenya avuga ko Kabuga atakibarizwa muri kiriya gihugu bitewe n’ uko aribyo Kenya ivuga. Agira ati “…. Ni ibyo bita mu cyongereza Benefit of doubt kugirango umubano w’ ibihugu byombi ukomeze ni uko batubwira bati ntahari natwe tukagira duti ntahari, ubwo uwaba abizi ukundi yazana ibimenyetso ariko kugeza ubu bavuga ko adahari”

Felicien Kabuga aregwa ibyaha bitandukanye bya genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, ibyaha yakoze yifashishije umutungo we. Bikaba byarakunze kuvugwa ko yihishe muri Kenya aho bitoroshye kumuta muri yombi bitewe n’ umutungo uyu mugabo afite utuma akingirwa ikibaba.

Mu kwezi gutaha kwa gatanu, urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruzatangira gukusanya ubuhamya ku byaha biregwa uyu mugabo, hamwe n’ uwitwa Augustini Bizimana wari ministre w’ ingabo mu gihe cya genocide kimwe na Protais Mpiranya wayoboraga umutwe w’ abasirikari barindaga prezida Habyarimana bose bataratabwa muri yombi.

N. Mugabo
Umuseke.com

4 Comments

  • EREGA AMAHEREZO Y’INZIRA NI MUNZU AHO YABA ARI HOSE BIZASHYIRA AFATWE KANDI UMUNTU WESE UGIRA URUHARE MU IPFA RY’ABANTU AGOMBWA KUBIRYOZWA NTA KABUZA.KABUGA RERO KERETSE NAVA KURI IYI SI NAHO UBUNDI AZAFATWA.

  • ibya kabuga ni amayobera pe!kuko ntibyunvikana ukuntu yabura igihe kingana gutya abanyamerica bamushaka baramubuze!,ahubwo bishoboka ko abamushaka aribo bamuhishe

  • Wasanga ari i Nyamijos???

    • Ntabwo yaba ari kigl keretse ari robot

Comments are closed.

en_USEnglish