Digiqole ad

Kabarore: Umugore wabyaye abakobwa gusa ntarahabwa agaciro mu muryango

 Kabarore: Umugore wabyaye abakobwa gusa ntarahabwa agaciro mu muryango

Mukamukwiye Valentine ahorana agahinda kuko umugabo we atita ku bana b’abakobwa babyaranye.

Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Kabarore, mu Karere ka Gatsibo bavuga ko hakiri bamwe mu bagabo bahutaza abagore babo kubera ko babyaye igitsina kimwe byumwihariko ababyaye abakobwa gusa.

Mukamukwiye Valentine ahorana agahinda kuko umugabo we atita ku bana b'abakobwa babyaranye.
Mukamukwiye Valentine ahorana agahinda kuko umugabo we atita ku bana b’abakobwa babyaranye.

Umugore witwa Mukamukwiye Valentine utuye muri uyu Murenge wa Kabarore, avuga ko afite abana bane, batatu ba mbere muribo ni abakobwa, umuhungu wavutse ari uwa kane yamwise “Iduhayijambo”, ngo bitewe n’uko ngo we n’abakobwa be bahoraga batotezwa n’umugabo we bashakanye.

Uyu mubyeyi avuga ko yaje kubyara umuhungu amaze kwiheba, kuko umugabo we yamuhoza ku nkenke ngo abyara abakobwa gusa. Aho abyariye umuhungu ngo yasubiranye ijambo mu muryango.

Umugabo n’umuryango we ngo bahoraga bamutoteza ngo abaciriye umuryango, n’andi magambo yo kumutoteza nko kumubwira ngo “yaratemesheje”.

Mukamukwiye ati “Umwana w’umuhungu mperutse kubyara afite amezi abiri, namwise Iduhayijambo, kuko ariwe wampesheje ijambo mu muryango. Ubu noneho mbanye neza n’umuryango wanjye n’uw’umugabo.

Igihe cyose nabyariye nibwo nagiye nahebwa nk’abandi babyeyi babyaye, kandi n’umugabo wanjye akaba aribwo yagiye yangurira ibikoresho by’umwana mu bana batatu bose narimaze kubyara nta n’umwe yigeze yitaho ngo kuko ari abakobwa.”

Mukamukwiye Valentine n’abandi bagore banyuranye mu Murenge wa Kabarore, bavuga ko umugore wabyaye abakobwa muri aka gace bavuga ko aba atabyaye, ahubwo ngo baba “Batemesheje”.

Wibabara Therese, uyobora Ikigo nderabuzima cya Kibondo mu Murenge wa Kabararore avuga ko babona kenshi iri hohoterwa, ku buryo ngo hari nk’ubwo umugabo yumva ko umugore we azabyara umukobwa ntiyigere na rimwe amuherekeza kwa muganga.

Yagize ati “Abagabo bagomba kumva ko umugore atariwe utanga igitsina, nta mpamvu yo kubuza umugore amahwemo ngo ni uko yabyaye umukobwa kuko burya umuntu asarura icyo yabibye.”

Ku rundi ruhande, bamwe mu bagabo bo muri uyu Murenge banenga abagabo bagenzi babo banga guhemba abagore babo kubera ko ngo babyaye abakobwa, cyangwa bakabatoteza.

Wibabara Therese agira inama abagabo ko bagomba kumenya ko umuntu asarura icyo yabibye badakwiye guhora abagore kubyara igitsina kimwe.
Wibabara Therese agira inama abagabo ko bagomba kumenya ko umuntu asarura icyo yabibye badakwiye guhora abagore kubyara igitsina kimwe.

Josiane Uwanyirigira
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • iryo hohoterwa se riracyabaho?? letat yite kuri izo njiji amazi atararenga inkombe!

Comments are closed.

en_USEnglish