Digiqole ad

K.Pierrot wahagaritse imyitozo arifuzwa na Al Hazm FC yo muri Arabie Saoudite

 K.Pierrot wahagaritse imyitozo arifuzwa na Al Hazm FC yo muri Arabie Saoudite

Kwizera Pierrot ashobora gusinyira ikipe yo mu Barabu

Umukinnyi wo hagati wa Rayon sports Kwizera Pierrot ashobora gutizwa amezi ane muri Al Hazm FC yo mu kiciro cya mbere muri Arabie Saoudite. Uyu musore bivugwa ko ari muri Tanzania ashobora kuyijyamo adakiniye Rayon imikino ya CAF.

Kwizera Pierrot ashobora gusinyira ikipe yo mu Barabu
Kwizera Pierrot ashobora gusinyira ikipe yo mu Barabu

Amakuru agera ku Umuseke aremeza ko Kwizera Pierrot atari mu Rwanda ndetse ko ashobora kudakina umukino Rayon sports izakina na APR FC bahatanira igikombe cy’Intwari tariki 1 Mutarama 2017.

Uyu musore w’imyaka 27 nyuma yo gukina umukino batsinzemo Kiyovu sports 3-0 yahise ajya muri Tanzania gusura umukunzi we. Ntiyakoze imyitozo ku mugoroba wok u cyumweru no mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.

Kwizera watowe nk’umukinnyi w’umwaka w’imikino 2015-16 mu Rwanda arifuzwa na Al Hazm FC, ikipe yo mu kiciro cya mbere muri Arabie Saoudite.

Nkuko Umuseke wabitangarijwe n’umwe mu bashinzwe gushaka isoko ry’uyu mukinnyi ukomoka i Burundi utashatse ko izina rye ritangazwa ngo ibiganiro bigenze neza Rayon sports yamutiza amezi ane.

Yagize ati:“Twavuganye n’umukinnyi kandi yiteguye kujya gukina mu Barabu. Ibiganiro na Rayon sports nibyo bitaragenda neza. Ikipe yiteguye kumutangaho ibihumbi 50 by’amadolari, akabakinira amezi ane gusa. Bamushima bakongera kuganira na Rayon agasinya burundu.”

Pierrot nasinyira Al Hazm FC bizamusibya imikino yo kwishyura muri shampiyona y’u Rwanda. Anasibe imikino ya CAF Confederation Cup.

Iyi kipe iri ku mwanya wa cyenda (9) mu kiciro cya mbere muri  Arabie Saoudite, ikinira kuri Al Hazm Club Stadium yakira abantu ibihumbi umunani (8000) iri mu mujyi wa Ar Rass.

Pierrot ni umwe mu bafashaga Rayon sports iyoboye urutonde
Rayon sports iyoboye urutonde ishobora kubura Kwizera Pierrot wabafashaga
Kwizera Pierrot yahagaritse imyitozo bishobora gutuma adahanganira na APR FC igikombe cy'intwari
Kwizera Pierrot yahagaritse imyitozo bishobora gutuma adahanganira na APR FC igikombe cy’intwari
Al Hazm Club Stadium iri mu mujyi wa Ar Rass
Al Hazm Club Stadium iri mu mujyi wa Ar Rass

Roben NGABO

UM– USEKE

1 Comment

  • Ariko abayobozi ba rayon bagabanye gukunda cash.kweli muyobewe ko aribwo ikipe imukeneye kurushaho?

Comments are closed.

en_USEnglish