Digiqole ad

Justin Bieber ntabwo azi kuririmba gusa

Basketball na football ngo ni utuntu twe!

Uyu mwana w’umuririmbyi aho ari muri tour akomeje kwerekana ko atazi guhanga kuririmba no gukubita ingoma (batterie) gusa ahubwo azi no gukina imikino itandukanye.

Kuri uyu wa kane yongeye kwiyereka abakunzi be bo muri Islael aho ari ubu, ko azi gukina cyane Basketball aho yainnye n’abana bo muri College imwe mu mujyi wa Jelusalem. Mu kwezi gushize akaba yaragaraye kandi aconga ruhago mu myitozo n’ikipe ya FC Barcelona.

Justin Bieber akina Basket (Photo The Sun)

Justin Birber araza kubonana na Ministre w’intebe wa Islael Benjamin Netanyahu, ndetse ngo nibimukundira araza gusura Ariel Sharon umaze imyaka hafi 5 mu kitwa persistance vegetative state benshi bita ko ari coma. Uyu munya Canada w’imyaka 17 akaba ari kumwe n’ikipe y’abashinzwe umutekano we yaretse abantu bakifotozanya nawe ntakibazo.

Justin Bieber akina umupira w'amaguru (Photo internet)
Justin Bieber akina umupira w'amaguru (Photo internet)

Justin Bieber yavukiye Ontario muri Canada tariki 1 Werurwe 1994, yamenyekanye cyane 2008 impano ye ivumbuwe n’uwitwa Scooter Braun waje kumujyana kwa Usher Raymond, Atlanta muri Georgia, US. Gukorera muri Raymond Braun Media Group byatumye aba igihangange ubu. afite agahigo ko kuba indirimbo ze 7 kuri Album imwe zarinjiriye rimwe mu kitwa “Billboard Hot 100”

Plaisir M.
Umuseke.com

3 Comments

  • Ko byose abikora wenyine, abandi bazakora iki?
    Uyu muhungu mumwitege!

  • nta mwana usya aravoma!ubu se arabwira iki PM wa israel?

  • gusa njye ndabona uyu mwana I mana yamuhagaze imbere peeeeeee ndukeneye abanyarwanda bakora biriya

Comments are closed.

en_USEnglish