Jules Sentore yashimiye abantu bamufashije muri PGGSS5
Ku nshuro ye ya kabiri yitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Supre Star, Jules Sentore yashimiye bamwe mu bantu bagiye bamufasha kwitwara neza muri iryo rushanwa.
Rwamwiza Jules Bonheur niyo mazina asanzwe akoresha mu bihe bisanzwe atari muri muzika. Yavuze ko mu buzima busanzwe umuntu akwiye kujya azirikana umuntu wamugiriye neza.
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 03 Ukwakira 2015 ahitwa Masaka Park hahoze ari Papyrus niho Jules Sentore yajyanye abo bantu dore ko ari kure gato y’Umujyi uba ugana i Masaka.
Mu magambo yavuze, Jules Sentore yagize ati “Mu buzima busanzwe umuntu akwiye kuzirikana uwamugiriye neza. Kuko burya nubwo bavuga ko ugize neza yigendera, ariko nawe ugiriwe neza ugomba kuzirikana.
Ntabwo biba byoroshye mu irushanwa. Ariko ndashimira buri muntu wese wagerageje kumba hafi n’abo ntashoboye kubona ngo mbashimire imbona nkubone Imana ibahe umugisha”.
Jules Sentore ni umwe mu bahanzi bamaze kurangwa n’umuco wo kuririmba by’umwimerere ‘Live’ bitandukanye na bamwe baririmbira ku ma CD.
Bamwe mu bahanzi bari aho barimo Bruce Melodie, bavuze ko nta mutwe umwe wigira inama nziza ahubwo wigira iyo gusara.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW