Jules Sentore nibwo abonye ko muzika yahindura ubuzima bwe
Nyuma yo kumurika Album ye ya mbere yise ‘Muraho neza’ mu mpera z’umwaka wa 2013, Jules Sentore nibwo ubu ari kubona umusaruro uva mu bihangano bye ku buryo atabitekerezaga nk’uko abyemeza.
Jules Sentore yishimira ko ubu ahantu ashyize Album ye ayigurisha ngo nta minsi ihamara, ibi ngo biri kumugaragariza ko abanyarwanda bakunda indirimbo z’umuco wabo kandi bikamuha imbaraga nawe.
Sentore, umwuzukuru wa Rwigirizabigarama nyakwigendera Sentore, yabwiye Umuseke ko ubu yishimye cyane kubera urukundo ari kubona abantu benshi bafitiye ibihangano bye ku isoko.
Ati ” Ntabwo niyumvishaga neza ko indirimbo zanjye zizampa umusaruro nk’uko ndi kuwubona ubu. Ibi byanteye imbaraga zo gukora Album yanjye ya kabiri ubu nayo ndo kuyitegura neza.“
Jules Sentore ejo hashize kuwa 20 Gashyantare 2014 yanditse ku rubuga rwe rwa Facebook ati ““Ndashima Imana byimazeyo ko Album yajye MURAHO NEZA yangejeje kuri byinshi ndetse nkaba maze kugurisha ama copies menshi.
Bivuze ko yanyuze benshi ku bw’ibyo ndizerako niya kabiri izabanyura mwese murakoze gukomeza kushigikira God bless all of u”.
Umuziki mu Rwanda umaze gutera intambwe yo gutunga no kubeshaho neza abawukora ibihangano byabo bigakundwa. Abanyarwanda baragenda basobanukirwa buhoro buhoro no kutamenyera iby’ubuntu, bamwe ubu bafata amafaranga yabo bakagura CD z’abahanzi nyarwanda.
By’umwihariko umuziki gakondo nyarwanda na kinyafrika ukorwa n’abahanzi nka Jules Sentore, Mani Martin, Kamikazi Liza….ugenda ukundwa buhoro buhoro mu muryango nyarwanda kubera ahanini umwimerere wawo.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Jule ni umuntu w ubwenge! Thanks to UM– USEKE for Sharing!!
Komerezaho Jules!
urabizi pe
Jules ,rwose uzi kuririmba pee!Ufite ijwi ryiza cyanee!!kandi ugira ikinyabupfura.Komereza aho!!!!
Comments are closed.