Jules Sentore anejejwe no kubona umwana we akura vuba
Ku wa 17 Mutarama 2015 nibwo Jules Sentore na Nyampinga Innocente bibarutse umwana w’umukobwa mu bitaro bikuru bya Police ku Kacyiru. Kuri ubu Jules Sentore arimo kwishimira imikurire y’uwo mwana wabo.
Uyu mwana wabo ubu ufite hafi amezi umunani, yahise yitirirwa izina Sekuru Sentore Athanase yitwaga rya (Rwamwiza).
Jules ni umwe mu bahanzi batigeze bahakana amakuru y’uko yaba yarabyaye cyangwa se ko adafite umwana nkuko bamwe mu bahanzi usanga badakunda kuba bavugwaho amakuru nkayo.
Abinyujije ku rubuga rwe nkoranyambaga rwa facebook, Jules Sentore yagaragaje urugwiro afitiye umwana we w’imfura aho yanditse amagambo amwishimira.
Yagize ati “Ndanezerewe cyane!!uri umumaranyota”. Aya magambo kandi ngo akaba ari mu ndirimbo nshya agiye gushyira hanze bishoboika ariyo yaririmbiye umukobwa we.
Jules Sentore ni umwe mu bahanzi bazwiho ubuhanga bwo kuririmba by’umwimerere live nkuko byagiye bivugwa na bamwe mu bakurikirana ibitaramo bye hirya no hino.
Anaherutse kwegukana umwanya wa gatandatu mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5 ryaje kwegukanwa na Butera Knowless.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
4 Comments
Biteye ubwuzu.
ibyarire rata kubyara numugisha cyane ababanga ntabwenge bagira
amasunzu ni aya se?
akabazo k,amatsiko none se sentero abana nuriya mukobwa babyaranye cg umukobwa aba iwabo umuhungu nawe akaba iwabo ariko bimeze ntago byaba aribyiza yaba ajijisha kbs
Comments are closed.