Josip Kuže watoje Amavubi yitabye Imana
Umutoza w’umunya Croatia Josip Kuže yaraye yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa 16 Kamena azize indwara ya Cancer yo mu maraso yo mu bwoko bwa Leukemia.
Uyu mugabo yibukwa cyane mu Rwanda mu Ukwakira 2007 ubwo yahabwaga gutoza ikipe y’igihugu Amavubi, akaza gusezera nyuma y’amezi atatu gusa yiboneye akazi mu Ubuyapani.
Josip Kuže wari usimbuye Michael Nees, yatoje Amavubi imikino itandatu (6) yatsinzemo ine (4) anganya umwe atsindwa rimwe. Yahise asimburwa na Tomislav Obradovic.
Uyu mugabo, yitabye Imana ku myaka 60 yari asigaye atoza ikipe ya Tianjin Teda F.C yo mu majyaruguru y’Ubushinwa.
Ari umusore yakinnye mu ikipe ya Dinamo Zagreb imyaka igera ku 10, iyi kipe yaje kandi no kuyibera umutoza.
Kuze, mu makipe 18 yatoje kuva mu 1982, yatoje gusa amakipe abiri y’ibihugu, Rwanda na Albania.
Xinuanews
JD NSENGIYUMVA
UM– USEKE.RW
0 Comment
Imana imwakire mu bayo.
Kuki kuri iyi nkuru umunyamakuru wayanditse atashyizeho source y’aya makuru y’urupfu rw’uyu mugabo?
Xinuanews
ibi se urabona ntabusobanuro bifite
Ariko se Rwanjunga we iyo banditsehongo Xinuanews wumva iki? mwagiye mu banza gusoma mbere yo kwandika comments zibonetse zose. Gusa Imana imuhe iruhuko ridashira.
imana imwakire mubayo
twifatanyije numuryango we imana imwakire mubayo