Digiqole ad

Jolis Peace yongereye amasezerano na Future Records

 Jolis Peace yongereye amasezerano na Future Records

Jolis Peace ni umwe mu bahanzi batangiye kumvikana kera muri muzika nyarwanda ubwo yakoraga indirimbo zirimo ‘Mpamagara, Nakoze iki?’ ndetse n’izindi ahagana mu mwaka wa 2009-2010. Yongereye amasezerano na Future Records.

Mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo 'Turajyanye'
Mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ‘Turajyanye’

Ibi bije bikuraho bimwe mu byatangajwe mu mpera za 2015 ubwo havugwaga ko Peace na David umuyobozi w’iyo studio bashobora kuba batacyumvikana ndetse ko banatandukanye.

Uko gushaka gutandukana bikaba byaravuzwe kenshi ko baba bapfa ko Producer David yari amaze igihe akorera ibijyanye na production muri Kenya bityo Peace ntabone uko akora muzika ye.

Mu kiganiro na Umuseke, Producer David umuyobozi wa Future Records yatangaje ko umubano we na Peace wamaze gutokorwa agatotsi ndetse ko banongereye amasezerano y’imikoranire.

Yagize ati “Peace ni umuhanzi w’umuhanga udashobora kurekurwa n’umuntu wese uzi muzika. Kuko ni umwe mu bahanzi badakunze kugorana mu gihe cy’ifatwa ry’amajwi (Record).

Mu mpera z’umwaka wa 2015 byaje gusa naho bitagenda neza koko, kubera ko nari mfite akandi kazi kenshi muri Kenya simwiteho uko byakagombye.

Ariko ubu twamaze kongera amasezerano y’imikoranire kandi mpamya ko umwaka wa 2016 ari umwaka w’amahirwe kuri Peace kuko abamuzi nta n’umwe ushidikanya ko azi ibyo akora”.

Abajijwe igihe Peace amaze muri muzika kuba ataritabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star risa naho ariryo rikomeye mu Rwanda ryitabirwa n’abahanzi bakunzwe, yavuze ko umunsi azagira amahirwe yo kurikandagiramo benshi bazahura n’ibibazo byo gutungurwa uko yakwitwara.

Jolis Peace nyuma yo kongera amasezerano angana n’imyaka itatu, yahise atangira gukora amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Turajyanye’ agiye gushyira hanze.

Mu mashusho y'indirimbo 'Turajyanye' hazagaragaramo Jody
Mu mashusho y’indirimbo ‘Turajyanye’ hazagaragaramo Jody

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish