Jolis Peace abwira abamufana ko PGGSS itandukanye na TPF
Jolis Peace umuhanzi mu njyana ya R&B mu Rwanda, umwaka ushize yahagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Tusker Project Fame ya 6. Abakunzi be ngo bakomeje kumubaza impamvu atatowe mu bahanzi bazitabira PGGSS IV. We avuga ko atagiyemo kuko atari mu batora ndetse ayo marushanwa yombi atandukanye.
Bamwe mu bakunda umuziki bibajije uko uyu muhanzi wahagarariye u Rwanda ataje mu bahanzi 15 b’ibanza bazahatana muri PGGSS IV, nawe yemeza ko hari ababimubaza n’ubu.
Peace yabwiye Umuseke ko ababimubaza bakwiye kumva ko ayo marushanwa yombi ntaho ahuriye, usibye ko ngo we atari no mu batoye abajya muri PGGSS ari nabo batanga amahirwe.
Peace Jolis aherutse gukorana indirimbo n’umuhanzi wegukanye Tusker Project Fame 6 witwa Hope, mu mishinga bafite bakaba bagiye gutangira gukora amashusho y’iyindirimbo bise ‘Honey’ nk’uko abyemeza.
Uyu musore yamenyekanye cyane mu ndirimbo ze yise ‘Mpamagara’ na ‘Nakoze iki?’, nyuma aza gukorana na Alpha Rwirangira indirimbo yakunzwe bise “Beautiful”. Alpha nawe akaba yaregukanye irushanwa rya Tusker Project Fame.
Tusker Project Fame ni irushanwa rihuza ahanini abahanzi baba bataramenyekana cyane mu bihugu byabo ariko bafite ubuhanga mu kuririmba (vocalists), abarivamo akenshi usanga bahita bamamara mu bihugu byabo.
PGGSS ryo ni irushanwa rihuza abahanzi bamamaye mu gihe riba mu Rwanda.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Peace afite ijwi ryiza cyane ryumwimerere ariko nyoberwa impamvu atazamurwa
Comments are closed.