Johnathan McKinstry yongerewe amasezerano yo kugera 2018
Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi, Johnathan McKinstry yahawe amasezerano mashya na Ministeri ifite imikino mu nshingano yo gukomeza indi myaka ibiri atoza Amavubi y’u Rwanda kugeza muri 2018.
Mu kiganiro uyu mutoza yagiranye n’itangazamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, abajijwe niba yarasinye amasezerano mashya, yasubije ko atarasinya ariko ko we yiteguye ategereje umwanzuro w’ubuyobozi bw’imikino mu Rwanda. Amasaha make nyuma yaho, bihise bitangazwa ko asinye.
Uyu mutoza yagejeje u Rwanda ku mukino wa nyuma wa CECAFA aho yatsinzwe na Uganda ku mukino wa nyuma, anarugeza muri 1/4 cya CHAN 2016 yabereye mu Rwanda, uyu munyaIreland yahawe amasezerano mashya ngo akomeze imishinga yatangiye mu mupira w’amaguru mu Rwanda.
Johnny McKinstry w’imyaka 30 gusa yavuze ko ashaka gutegura ikipe y’u Rwanda izatanga umusaruro by’igihe kirekire.
“Ibitekerezo byanjye uko nifuza ahazaza h’u Rwanda, icyo ndimo gukora ngo hazabe heza, nicyo cyagendeweho ngo FERWAFA na MINISPOC bampe amasezerano mashya.” – McKinstry
Uyu musore utoza Amavubi yakomeje agira ati “Nziko gutera imbere bitoroshye, ibyiza biraharanirwa, muri iyi myaka y’amasezerano, tuzahura n’amakipe menshi akomeye kuturusha. Niyo mpamvu no mu mikino ya gicuti nzategura hazaba higanjemo amakipe aza imbere ku rutonde rwa FIFA.”
Jonathan Mc Kinstry wavukiye i Lisburn muri Irlande y’Amajyaruguru ku itariki ya 16 Kamena 1985, ni umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda kuva tariki ya 23 Werurwe 2015, akaba yarahawe aka kazi nyuma y’umwongereza Stephen Constantine.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
3 Comments
aheee!!! imyaka 2 yose ntamusaruro se apu!!narinziko bazashaka undi mutoza mwiza. natunyunyuze nyine nabamuhaye akazi
jado wihanyura uyumutoza wowese watoje izihe!!!!!???????
uyu mutoza ni serieux kabisa kandi ni u
muhanga
Comments are closed.