Jody yagaragaje urukundo afitiye BMCG nubwo atakibarizwamo
Nyuma y’aho umuhanzikazi Jody Phibi atakibarizwa muri ‘Label’ ya BMCG ikaba n’imwe mu nzu zitunganya ibihangano by’abahanzi ya Producer Barick, abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yatangaje ko yashimiye uburyo abahanzi bari muri BMCG bacuranze mu iserukiramuco rya Kigali Up.
Jody yagize ati “Ohh ma God!!! Kigali uupp..bmcg u did the best kabisa kip rocking..tuvugishe ukuri iyi niyo music abahanzi twakarebeye kubantu nkaba ndetse tukanagerageza kurushaho. Mana weeee cyokora birandenze iri nisomo!”
Ubu butumwa yabunyujije kuri facebook bwaje gutangwaho ibitekerezo bitari bicye byose bimushimira uburyo agize ishyari ryiza ryo kuba yifuza gutera ikirenge mu cy’abandi bahanzi bamubanjirije.
BMCG ibarizwamo umuhanzi Koudou, Babou ndetse n’abandi, by’umwihariko aba bombi ni nabo babashije kuririmba mu iserukiramuco Kigali Up.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW