Digiqole ad

Jody Phibi araririmba mu gitaramo cya KS Alpha aje gukorera i Kigali

 Jody Phibi araririmba mu gitaramo cya KS Alpha aje gukorera i Kigali

Jody asanzwe afitanye indirimbo na Ks Alpha

KS Alpha ni umuhanzi w’Umugande wamenyekanye cyane mu ndirimbo yise ‘Bend Over’ ikoze mu njyana yo muri Jamaica. Mu gitaramo agiye kuza gukorera i Kigali, Jody Phibi niwe muhanzikazi w’Umunyarwanda uzaririmbamo.

Jody asanzwe afitanye indirimbo na Ks Alpha
Jody asanzwe afitanye indirimbo na Ks Alpha

Icyo gitaramo Ks Alpha ajemo, n’igitaramo cyateguwe n’Abagande baba mu Rwanda mu buryo bwo kwishimira itsinzi y’ikipe y’Ubugande ‘Uganda Cranes’ iherutse kugira ubwo yajyaga mu makipe azitabira igikombe cya Afurika ‘AFCON’.

Iki gitaramo kikaba cyariswe ‘The Uganda Cranes AFCON Celebrations’ bikaba biteganyijwe ko kiba uyu munsi tariki 8 Nzeri 2016 muri KGL ku Gisozi.

Remmy Lubega, wateguye iki gitaramo, yabwiye Umuseke ko muri iki gitaramo KS Alpha azaririmbana na Jody indirimbo yitwa ‘Sweet Chocolate’ bakoranye bafatanyije na Herbert Rock (ucuranga umwirongi).

Yagize ati “Ni igitaramo twateguye ahanini ngo Abagande baba mu Rwanda bahurire hamwe bishimire intsinzi y’Ikipe yabo ya Uganda Cranes. Twatumiye umuhanzi KS Alpha akazanaririmbana na Jody baheruka gukorana indirimbo.”

Uretse Jody, muri iki gitaramo hazagaragaramo DJ wo muri Uganda, witwa DJ Blow, itsinda ricuranga rikanaririmba indirimbo zo mu njyana ya Jazz rya Neptunez Band yo mu Rwanda ikaza kuba ihari.

Biteganijwe ko icyo gitaramo gitangira saa moya z’umugoroba 19h00. Kwinjira bikaba ari ubuntu ku muntu wese ufana ikipe ya Uganda uza kwifatanya n’abandi.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • ubwo amuryamyemo gutyo yamuhaye neza amuvaho amuhaze

Comments are closed.

en_USEnglish