Digiqole ad

Jocob Zuma ayoboye urutonde ry’Abaperezida b’Afurika bahembwa menshi

Perezida w’igihugu cy’Afurika y’Epfo aza ku isonga  k’urutonde rw’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bahembwa neza k’umugabane w’Afurika.

Jacob Zuma Perezida w'igihugu cy'Afurika y'Epfo
Jacob Zuma Perezida w’igihugu cy’Afurika y’Epfo

Ikinyamakuru Jeuneafrique dukesha iyi nkuru gitangaza ko mu bushakashatsi cyakoze cyasanze imishahara y’abaperezida b’ibihugu by’Afurika igenda isumbana ariko ngo muri rusange abenshi bahembwa umushahara uri hagati y’amayero 2500 n’8000.

Iki kinyamakuru cyatangaje ko Perezida w’Afurika y’Epfo Jacob Zuma aza ku mwanya wa mbere  mu bahembwa amafaranga menshi  kuri uyu mugabane aho buri kwezi ahembwa amayero 19 765.

Jeuneafrique gikomeza gitangaza ko Paul Biya, Perezida w’igihugu cya Cameruon ari we mu Perezida w’ Afurika  mu bo babashije kubonaho amakuru uhembwa umushahara muto ungana n’amayero 200 buri kwezi.

Icyakora ariko ngo imishahara y’aba ba perezida igenda yiyongeraho andi mafaranga abafasha mu kazi ka bo ka buri munsi ndetse  bakanahabwa ibindi bintu byo kuborohereza akazi birimo inzu, imodoka n’ibindi.

Jeuneafrique kigaragaza ko, ikinyamakuru Kenya’s Daily Nation cyo muri Kenya cyanditse ko Uhuru Kenyatta Perezida w’Igihugu cya Kenya ari we uza ku isonga mu bakuru b’ibihugu  biherereye muri Afurika y’Iburasirazuba n’umushahara w’amayero 10 616.

Ku rwego mpuzamahanga perezida Obama ni we uza imbere mu guhembwa menshi n’umushahara ungana n’amayero 24 264 buri kwezi, akurikirwa na Perezida w’u Bufaransa Francois Hollande n’umushahara w’amayero 13 764 buri kwezi n’aho Vladimir Poutine uyobora Uburusiya we ahembwa 7 460 buri kwezi.

Jeuneafrique gikomeza kivuga ko mu igazeti ya leta y’u Rwanda nimero ya 46 yo kuwa 12 Ugushyingo  2012 yatangaje ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ahembwa amayero akabakaba 6000 buri Kwezi, akanahabwa  imodoka eshanu  zimufasha mu kazi ke n’inzu.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Paul Biya naho batamuhemba… umuntu ugenda washington afite miliyoni nk’2 z’amadolari mu gakapu, yo kwitwaza gusa tu… mujye mubareka baba babeshya

  • erega SA irakize ntiwayigereranya nahandi muri africa, jye nageze mumujyi wabo nsanga ntaho utaniye nindi mijyi ikomeye yo muburayi ndetse hari henshi muburayi SA iruta. Murebe PIB yabo byonyine

  • Arikose wewe uba wabonyi mugikapo ce?naho zuma nawe mumureke kuko atwar’igihugu gikize.ubwose mwumva yokwisondeka.

  • Aya makuru arimo ibinyoma byinshi pe Bavuze ngo Obama niwe uri imbere ku isi aka afite 24 264, agakurikirwa na Francois Hollande ufite 13 764. Kuki adakurikirwa na Jacob Zuma kandi afite 19 765 ????

  • Umushahara ku ba perezida urebye ntacyo uvuze kuko ntabwo ariwo fite agaciro ku mutungo wabo nk’abandi bakozi basanzwe,aribo Perezida Putin ntiyasobanura uburyo ahembwa ariya numa akabayaravuye ku kuba umukozi wa LETA KGB NYUMA Y’IMYAKA IBIRI yari ategetse akabaumupilioneri.Ikindi ndumva perezida OBAMA atari we uhembwa menshi uko Preida wa singapore amukua inshuro zirenga 3 kuko arenza miliyoni eshatu ku mwaka.

  • Mwo tubarira uwuburundi ayahembwa

  • nanjye mpembwa ibihumbi 24000frw munyandike

Comments are closed.

en_USEnglish