Digiqole ad

Jimmy Mulisa utoza APR FC yiteguye guhangana na Nshimiyimana bakinanye

 Jimmy Mulisa utoza APR FC yiteguye guhangana na Nshimiyimana bakinanye

Abatoza bakinanye bagiye guhangana

Umunsi wa 12 wa AZAM Rwanda Premier League urakomeza mu mpera z’iki cyumweru. Umukino ukomeye ni uwo APR FC izakiramo AS Kigali. Abatoza b’amakipe yombi bakinanye imyaka myinshi.

Jimmy Mulisa yiteguye Nshimiyimana bakinanye
Jimmy Mulisa yiteguye Nshimiyimana bakinanye

Imikino ya shampiyona y’u Rwanda irakomeza mu mpera z’iki cyumweru. Umwe muri yo uzahuza abatoza babiri b’inshuti. Bakinanye mu ikipe y’igihugu Amavubi no muri APR FC. Jimmy Mulisa atoza APR FC naho Nshimiyimana Eric atoza AS Kigali.

Ikipe y’ingabo z’igihugu izajya muri uyu mukino idafite bamwe mu bakinnyi bayo kubera imvune. Maxime Sekamana, Blaise Itangishaka bamaze kubagwa bazamara igihe hanze y’ikibuga. Butera Andrew ategereje kubagwa mu ivi nawe. Mucyo Freddy Januzaj na Kimenyi Yves bo ntibazakina kubera uburwayi.

Jimmy Mulisa ubatoza yemeza ko umukino uzahuza APR FC na AS Kigali uzaryohera abawureba cyane kubera abatoza b’amakipe yombi bakinanye kuva 2002 kugera 2005 muri APR FC.

Mulisa yagize ati: “Ni umukino uzatugora nicyo niteze kuko AS Kigali ni ikipe ikunda gukina itemera kuguma inyuma. Ifite umutoza mwiza umenyereye shampiyona kandi unzi kuko twarakinanye.

Gusa turiteguye. Dufite ikipe nziza kandi nini. Kuba tuzi ko AS Kigali itazatworohera ni impamvu ituma twitegura birushijeho. Amakipe akomeye yigaragaza mu mikino ikomeye. Niyo mpamvu mfitiye ikizere abasore banjye.”

Usibye Nshimiyimana wakiniye APR FC akanayitoza mu myaka ishize, AS Kigali izakina uyu mukino ifite abakinnyi benshi bavuye muri APR FC nka; Ndahinduka Michel Bugesera, Mubumbyi Bernabe, Ntamuhanga Tumaine Tity, Nshutiyamagara Ismail Kodo na Ndoli Jean Claude.
Umukino uzabera kuri stade ya Kigali, kuwa gatandatu saa 15:30

Mulisa afitiye abasore be ikizere
Mulisa afitiye abasore be ikizere

Roben NGABO

UM– USEKE

3 Comments

  • Jimmy murisa courage muhungu wacu tukurinyuma nabasore bawe kabsa.

  • Ubusabane

  • APR IZABATSINDA RWOSE TUYIFATIYE IRYIBURYO

Comments are closed.

en_USEnglish