Digiqole ad

Jenoside ni iki?

Jenoside ni ijambo ryinjiye mu kinyarwanda vuba aha rivuye mu rurimi rw’igifaransa, narwo rurikomora ku ijambo ry’inyunge ry’ikilatini “Genos cidère” Genos ugereranyije bivuga Gène mu rurimi rw’igifaransa, ni uturemangingo tw’ibanze tw’ubuzima naho Cidère bivuga “kwica cuangwa kurimbura”

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, ejo yavuze ko Isi yose yahagurukiye kurwanya Jenoside
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, ejo yavuze ko Isi yose yahagurukiye kurwanya Jenoside

Jenoside rero bivuga umugambi wo kwica, kurimbura abantu bafite ikintu bahuriyeho nk’idini, ubwoko, akarere, n’ibindi. Jenoside kandi ni kimwe mu byaha byibasira inyoko muntu ndetse ni icyaha kidasaza.

Jenoside ijya mu bikorwa ari uko yabanje gutegurwa igihe kirekire, ntago ari ikintu kiza ngo kiture aho.

Mu mfasha nyigisho za Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG, bavuga ko Jenoside ijyana n’ibintu birimo gucamo abantu ibice, guhabwa ibimenyetso n’ibindi.

Ibyo bimenyetso tugiye kureba hano hepfo biherukirwa n’umugambi wo guhakana jenoside aho abayiteguye ndetse bakayishyira mu bikorwa baba bashaga gukora iyo bwabanga ngo bagaragaza ko nta jenoside yabaye.

Classification(Gucamo abantu ibice): uru ni rwo rwego rwa mbere, aho abantu bacibwamo ibice, bagatandukanywa. Urugero rwagaragaye mu Rwanda ni uburyo bamwe bumvishijwe ko ari Abatutsi, abandi Abahutu abandi Abatwa.

Symbolisation(Guha abantu ibibaranga): Ni ukuvuga guhabwa ibimenyetso bitandukanya abahoze ari umwe. Urugero uburebure bw’amazuru, amatwi, agahanga n’ibindi.

Dehumanisation(Kwambura umuntu ubumuntu): Nyuma yo gushyiraho ibimenyetso bitandukanya abantu, hakurikiraho kwamburwa ubumuntu kuri bamwe; urugero ni nk’aho mu Rwanda byageze aho bamwe bitwa inyenzi, inzoka, udusimba, n’ibindi byinshi bigamije kubatesha agaciro ka kimuntu.

Organisation(Gushyirahamwe): Muri iki kicyiro niho hatangira gutozwa abazakora jenoside nyirizina (ni ukuvuga abazica abandi), bahabwa imyitozo n’inyigisho ku bazakora ubwo bwicanyi ndengakamere.

Preparation(Kwitegura): Muri iki gice hakorwa ama lisiti y’abatoranyijwe kwicwa, ibikoresho bizakoreshwa nabyo birategurwa, abazabikora bakongererwa imyitozo.

Extermination(Gutsemba): Muri iki gice nibwo haba jonoside nyirizina kuko ba bandi batojwe aribwo batangira kwica. Iki gice nticyabaho biriya bibanza bitarabayeho.

Denial(Guhakana): Guhakana cyangwa gupfobya jenoside. Aha Ababifitemo inyungu zabo bwite bafatanyije n’abayiteguye batangira guhakana ko nta jenoside yabaye, bagatangira guha ayo mahano aba yakozwe andi mazina, nko gusubiranamo, intambara n’andi mazina.

Mu gutegura iyi nkuru twifashishije imfashanyigisho za Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG

UM– USEKE.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish