Digiqole ad

Jean Marie bugufi gusezera muri Kiyovu

Umutoza wa Kiyovu Sport Jean Marie Ntagwabira ngo yaba yandikiye ibaruwa ubuyobozi bwa Kiyovu Sport ayimenyesha ko niba adahembwe ibirarane bye ahita asezera ku kazi ke, nkuko twabibwiwe na bamwe mubari bugufi cyane ya Kiyovu sport.

Tuganira n’umutoza Jean Marie ngo tumenye niba ari byo koko yatumenyesheje makuru ariyo kandi atari ubwa mbere yandikiye ubuyobozi bwa Kiyovu kuko no mu kwezi kwa mbere yabandikiye. Yagize ati “Si ibibazo byamafranga gusa, hari n’ibindi bibazo ntarondora nshaka ko bakemura kugira ngo nkomeze akazi neza, harimo n’ibyabakinnyi

Coach Jean Marie Ntagwabira akaba yaramaze iminsi yinubira uburyo abakinnyi ba Kiyovu bafashwe bitewe n’uko batahembwaga neza, ndetse bamwe bikaba byarabaviriyemo kwigendera nka Hussein Mbanza na Dady Birori n’abandi. Ntabwo benshi rero bari bazi imihemberwe ya Ntagwabira muri Kiyovu ko yaba irimo agatotsi nayo.

Amakuru yandi atugeraho aratubwira ko inama y’abayobozi ba Kiyovu Sport igiye guterana vuba kugira ngo bige kuri iyi baruwa ya Jean Marie ngo batangatange atabacika. Abaduhaye aya makuru kandi banaduhishuriye ko Jean Marie Ntagwabira yaba ahembwa Miliyoni imwe
(1 Million) y’amanyarwanda ku kwezi.

Jean Marie Ntagwabira akaba yatubwiye kandi ko afite icyizere ko bizakemuka kuko ngo abayobozi bagiye guterana ngo babyigeho, ariko kandi anatubwira ko bibaye ubwa nyuma yandikira ubuyobozi bwa Kiyovu. Yanatwemereye ko imyanzuro ifatwa ayitumenyesha.

Umuseke.com urakomeza kubakurikiranira iby’iyi nkuru.

Fabrice Tuyishime
Umuseke.com

1 Comment

  • Jean marie ndakwemera cyane uri mubatoza bambere bavugisha ukuri, ntamuntu ushobora kuku vugiramo, nabonye ukuntu weguye muri atraco mpita nkuvaho ubahesheje ibikombe 2bibiri bikomeye hano murwanda nibika ugitoza amavubi wanze kuvugirwamo byose nubutwari kiyovurero yo uzayibabarire ureke ugushakire icyukugomba, kuko uyivanye kumwanya wa cumi 10 uyigejeje kuwa 2kabiri reka nayo uyiheshe agakombe ubundi tukwihere amavubi makuru koko siras tete aratubeshya cyane .

Comments are closed.

en_USEnglish