Jay-Z agiye gukorera igitaramo muri Tanzania
Umunyamerika w’icyamamare muri muzika ya Hip Hop Shawn Carter uzwi nka Jay Z, ubu ari gutegura igitaramo azakorera muri Tanzania mu Ukwakira uyu mwaka mu ngendo z’ibitaramo (tournee) afite mu mpande zose z’isi ataramira abakunzi ba muzika ye ku Isi.
Jay Z washakanye n’undi muhanzikazi uzwi cyane Beyonce Knowless mu mwaka 2002 bafitanye umwana umwe w’umukobwa, bikaba binugwanugwa ko uwo mufasha we afite n’indi nda ya kabiri.
Jay Z arateganya gutaramira Dar Es Salaam tariki 6 ‘Ukwakira 2013, siwo mujyi kandi wonyine w’afurika azataramira kuko afite gahunda yo kugenderera indi mijyi ikomeye ya afurika harimo: Accra, Lagos, Cape Town, Luanda, Durban, Johannesburg.
Uyu w’umukire kurusha abandi hafi ya bose ku Isi, afite ikipe ya basketball Blokylyn Nets (Yahoze yitwa New Jersey Nets) ubuzima bwe bwibazwaho na benshi dore ko bavuga ko ngo ari muba Illuminati, abantu batangajwe n’ifoto bivugwa ko ari we yafotowe mu 1939.
TMZ
JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW
0 Comment
Muragowe abazajya kureba iyo illuminatie azabasiga amashitani ye ntimuzage kwikururira ayomadayimoni .
amashitani yahe sha mwagiye mureka gukabya??
ewana uyu mu vieux niwe kbsa.mana ubane n abawe amen(ahubwo ndahabutse)
Ko mbona uyu muhanzi nawe yibanda kuzajya aho Mr OBAMA ajya? Bombi ko mbona basa
nk’abakwepa kuza mu RWANDA na UGANDA?
Biragaragara ko TANZANIA izwiho kuba iri
ku isonga mu bintu nguni zose.
yeweweeeeeeeeee!!!!! umusaza yazihanganye akazajyera no mu Rwanda koko!!!
Comments are closed.