Jay Polly yaba agiye kurega Twagiramungu mu nkiko
Mu minsi ishize ishyaka RDI ‘The Rwanda Dream Initiative’ Rwanda Rwiza riyobowe n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Faustin Twagiramungu rishyiriye ku rubuga rwabo rwa Facebook indirimbo y’umuhanzi Jay Polly yise ‘Ikosora’, Jay ubu yaba agiye kugana inkiko arega gukoresha igihangano cye muri politiki atabyemeye.
Iryo shyaka ryifashishije indirimbo ya Jay Polly mu gukangurira urubyiruko “guharanira impinduka ntacyo bikanga” nk’uko babyanditse, uyu muhanzi ngo yaba agiye gukurikiza itegeko rirengera ibihangano by’abahanzi arebe ko igihangano cye cyarengerwa.
Jay Polly yabwiye Umuseke ko yumva adashobora kwihanganira amagambo yagiye avugwa hirya no hino ku ikoreshwa ry’indirimbo ye n’abo mu ishyaka rirwanya Leta y’u Rwanda rikorera hanze.
Yatangaje ko we n’umwunganizi we mu mategeko bagiye kureba icyo itegeko rirengera ibihangano rivuga hanyuma barikurikize.
Jay Polly yari yabwiye Umuseke mbere ko atazi impamvu iri shayaka ryakoresheje indirimbo ye, yahakanye cyane ko ntaho azi Twagiramungu usibye kumwumva ku maradio.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
nibyo namujyane mu nkiko kuko yakoresheje igihangano cye nabi kandi atabimusabiye uruhushya ibi bishobora gutuma carriere ya Jay Polly ayica kubera kumushyira muri politike kndi nyir’ubwite ntaruhari afitemo.
yagikoresheje ate se yararirimbye?ntimukamugendeho ngo nuko atavuga rumwe na leta hari byinshi yakoreye igihugu we.
njye ndabona ntagishya kidasanzwe kirimo…
1.uyu munyapolitique yakunze indirimbo ya jaypol bitewe numurongo ashaka kugeraho…ntakigaragaza ko bafatanyije gahunda….
NARI NAGIZENGO NI INDIRIMBO YA HIP HOP BAKORANYE !!!!
Arko usibyeko twagiramungu atavugarumwe na leta yacu arko ubundi ndabona ibyo yavuze kundirimbo ahubwo Jay Polly yakabaye proud yibyo twagiramungu yavuze kundirimbo ye kuko mbona ntakibi yavuze comment yanditseho ndabona zitavuga kukurwanya leta yacu ahubwo twakabifashe nkawamugani uvuga umusazi arasara akagwa kwijambo nahubundi biriya yanditse urubyiruko rubikurikije rwateza igihugu cyacu imbere tugashyigikira nagahunda za gouvernement.sinzi ubwoba Jay polly afte abuterwa niki!ngo kurega kuko twagiramungu yavuze kundrimbo ye!come on!guys abahanzi bacu ntibakamere nkabantu batize.SIDUSHYIGIKIYE TWAGIRAMUNGU ARKO NABWO KUMUREGA KUBINTU NUMVA BIDAHUYE NA POLITIC NABYO NIKIBAZO.Thanks
Ariko uzi ko usetsa di, wowe ubwo waba proud ya Twagiramungu? kubera se ikihe kiza wamwigiraho? kwanga gusa u Rwanda no kurwanya ubutegetsi buriho.
jay wikabya,
Wowe witwa jay uzi gushyira mugaciro nanjye ndabona jay polly bari kumushukira ubusa ngo anjye guta igihe munkiko twagiramungu ntaho yerekana kwangishya abantu leta bihuriye namagambo yindirimbo ahubwo ni inama nziza ziri mu indirimbo twirengagije ibyo kuba arwanya leta kuko na jay ayikora ntiyarwanyaga leta rero ibyo ni ibisanzwe nundi wese ashobora gutanga urugero ati umugani wa ya ndirimbo ya kanaka wihubuka ikomereze music yawe uve muri ibyo sha
bantu mwitondere kujya mukoresha ibihangano byabandi mutabiherewe uburenganzira ngo mubikoreshe munyungu zanyu
kuko bihanirwa nitegeko waba ubikoresha neza cyangwa nabi so jay afite ukuri
Nuburenganzira bwe kandi ntabwo Twagira yagombaga gukoresha indirimbo ye atamubajije uko yaba ayikoresha kose byaba byiza cyangwa bibi biraghanirwa
Indirimbo ni umwimerere we bityo hagombaga kuba kuganira
ikibazo kibazwa niki, ari kagame wayitanzeho urugero atabisabiye uburenganzira yamurega????? cg amategeko areba gusa amashyaka ya oposition
Icyi cyibazo gisa cyane nukuntu abanyarwanda bima abanytu bamwe ama passport, ngo bakwemezawa niki ko ari abanyarwanda, mukugirango bamenye ko ari abanyarwanda bakagutua bene wanyu ye? ngo bajye gusobanura ibyawe??? ni bantu ki babasha kujya guhangana nubutegetsi bavugira umuntu uri hanze usibye ababa bizeye neza ko ntacyo baba
Yari kumubaza iki se?ariko mwagiye mushira mu gaciro nk’abantu bakuze ubwo koko murumva ikosa RUKOKOMA yakoze ari irhe?ubu rero murabivuga kubera atavuga rumwe na leta ubu se nturumva abantu batera comments ku ndirimbo z’umuhanzi runaka nabo bajye baregwa rero ubw se abahanzi babivamo ahaa,RUKUKOMA we ibyo wavuze na kosa ririmo kbsa kandi turakwemera.
Umva sha Jay Polly we, ntukite mu mvo za politike, indirimbo yawe ntiyakoreshejwe nabi cyangwa ngo ikoreshwe mu kugumura ugwaruka ahubwo Twagira yarayemeye ayitangaho urugero nkukonundi wese yabikora. Kumujyana mu rukiko rero ntacyo bimaze kandi jya wirinda politike niba ushaka gukura muri Muzika
Aba batypes babanyapolitike ntukishinge ibyabo, wowe inumire ubime amatwi abakuyobya bose kuko abakumva bose bagira icyo bavuga ku bihimbano byawe, none se iyo aba umwe mubakuriye amashyaka yo mu Rwanda wabivuze uba wateye hejuru? isubize wenyine umenye icyo gukora dore wabaye umugabo
Zepekenyo, Gwatemala
ariko rero mwe muvuga ngo jay araruhira ubsa , njye ndumva ari uburenganzira bwe kuko ntago umuntu yafata igihangano cyawe ngo agikoreshe aho ariho hose , munyungu ze atabigusabye nyiri gihangano, kandi twibukiranye ko case ziri kuri twagira atari nziza mu rwanda yaharabitse abayobozi kuva cyera, jay afite uburenganzira gukura igihangano cye ho icyasha
Nanjye mbona jay polly afite uburenganzira bwokumurega.kuko igihangano cyumuntu birabujijwe kugifata kigitungano cyawe utunze mubintu byawe.nicyundi ,kimusabe akunde cyangwa yange ,nuburenganzira bwe.
naho uwanditse ngo kagame agifashe nawe yamushyira munkiko ,ubwo yashatse kuvugiki?,Kagame sumuntu?,wentabwo amategeko amureba?,uziyuko agendera hejuru yamategeko?,ugomba kuba umuzinabi jyewe sindimumutima we ,ariko kandi sikomubona.keretse niba wowe umubona ukowishakiye.kuko kutita kubyabandi ni ukuba nawe ubwawe utiyubaha.Mzee kijana rero sikwameze,burya niyowakwanga umuntu wakwihangana ukamuvuga ukwari
urakoze.mbona ari wamugani ngo jewe ndya akagabuye.
merci.
ntakosa njye mbona Faustin yakoze. Ndumva iyo J Polly ashyize indirimbo muri public atagena ngo izumvwa n’abantu abanaba. Niba indirimbo yari ku rubuga rusange Faustin akayumva akayirekomanda kubandi ndumva ucyabaye aruko yarapromitinze indirimbo ya Jay Polly. Ikindi ariya magambo Faustin yavuze simabi kandi yarayavuze nk’umuntu kugiti cye ukunda ubutumwa buri mu ndirimbo ya J Polly. Ntarubanza rurimo rero …
Ntakosa njye mbona Faustin yakoze. Ndumva iyo J Polly ashyize indirimbo muri public atagena ngo izumvwa n’abantu abanaba. Niba indirimbo yari ku rubuga rusange Faustin akayumva akayirekomanda kubandi ndumva ucyabaye aruko yapromotinze indirimbo akunda ya Jay Polly. Ikindi ariya magambo Faustin yavuze simabi kandi yayavuze nk’umuntu kugiti cye ukunda ubutumwa buri mu ndirimbo ya J Polly. Ntarubanza rurimo rero …
Sinsobanukiwe! Yayikoresheje ate? Cassette cg citation y’amagambo gusa!Attention sha ikirego kigira ukogitangwa.
Ese Jay uribuka ko na Rucagu yavuze ko ibihangano byawe abyemera? Nawe se uzamurega? Ubutumwa buba mu bihangano byawe rero nutubuza kujya tubuganiraho ntacyo bizaba bimaze; uzahindure ujye uhanga ibitagira message.Anywhere turakwemera niba Rukokoma yaranyuzwe n’indirimbo yawe ndumva ujya kuyihanga utaratoranyije abo izashimisha n’abo itazashimisha. Courage musaza.
Bien dit !
aka gahungu sinzi ibyo gatekereza. Faustin se yarayiririmbye, yarayicuruje se, yayigenje ate? Ushobora kuba ukiri umwana sha, itondeke kwanza.
Wowe witwa jay uzi gushyira mugaciro nanjye ndabona jay polly bari kumushukira ubusa ngo anjye guta igihe munkiko twagiramungu ntaho yerekana kwangishya abantu leta bihuriye namagambo yindirimbo ahubwo ni inama nziza ziri mu indirimbo twirengagije ibyo kuba arwanya leta kuko na jay ayikora ntiyarwanyaga leta rero ibyo ni ibisanzwe nundi wese ashobora gutanga urugero ati umugani wa ya ndirimbo ya kanaka wihubuka ikomereze music yawe uve muri ibyo sha
think twice before taking him to the coat .
Aho Jay Polly abera umusazi?? niwe wahimbye ikinyarwanda?? none se amagambo yakoreshejwe ntawemerewe kuyakoresha?? nonese umuntu wahimbye ikinyarwanda aramutse azutse Jay Polly we yajya kuregwahe?? ko amagambo yose akoresha yaba yarayashishuye ?? mubwire uwomugabo ngo ni Polly ajye atekereza kabiri mbere yuko afata umwanzuro . hati ikintu Pooly yashatse kwerekana ariko natuze twarakimenye
Comments are closed.