Digiqole ad

Jay Polly na Green P bashobora gusohoka muri Touch Records

Touch Record Studio ni imwe mu mazu atunganya ibihangano by’abahanzi nyarwanda ikorera ahitwa kuri 40 i Nyamirambo, kuri ubu ntihari umwuka mwiza hagati y’ubuyobozi bw’iyo nzu itunganya umuziki n’abaraperi babiri aribo Jay Polly ndetse na Green P.

Jay Polly na Green P bashobora gusohoka muri Touch Records mu gihe nta gihindutse ku mikoranire
Jay Polly na Green P bashobora gusohoka muri Touch Records mu gihe nta gihindutse ku mikoranire

Imwe mu mpamvu nyamukuru ivugwa yaba itera ubwo bwumvikane buke hagati ya Touch Records n’abo bahanzi, ni umusaruro bagomba kubona hagati yabo bose ariko usa naho ari muke.

Ku ruhande rwa Jay Polly avuga ko muri bimwe mu bikubiye mu masezerano yagiranye na Touch Records hari ibyo idakora. Bityo ngo mu gihe haba nta gihindutse ashobora guhita yigendera.

Green P we bivugwa ko ashobora kwerekwa umuryango bitewe n’umusaruro muke atanga muri Touch Records Studio kandi nawe biri mu byo amasezerano avuga.

Mu kiganiro Jay Polly yagiranye na Sunday Night Show, yikomye iyi nzu ko yaba itajya ukurikirana ibijyanye n’imenyakanisha ry’ibikorwa bye kandi mu masezerano bagiranye harimo ko bagomba kubikora.

Mu magambo ye Jay Polly yagize ati ”Hari byinshi tugomba kwigaho na Touch Record cyane cyane promotion mbere yuko nkomezanya nabo.”

Alain Rudahanwa ushinzwe kugenzura ibikorwa by’iyi nzu we, avuga ko abahanzi badatanga umusaruro bagomba gusezererwa ndetse n’abadashaka kumvikana nabo bakagenda.

Yagize ati ”Kimwe n’abandi bahanzi dukoresha Jay Polly ntabwo aziritse muri Touch naramuka abonye tutamukorera ibyo yifuza azagenda. ikindi kandi n’abahanzi badatanga umusaruro nabo turaza kubasezerera”.

Mu magambo Alain yavuze nubwo atagize umuhanzi atunga agatoki mu bahanzi babarizwa muri Touch Records batagize umusaruro bagaragaza, bivugwa ko yaba yavugaga umuraperi Green P.

Kuko uyu muraperi amaze gukorerwa indirimbo nyinshi niy’inzu nyamara ibikorwa bigarura amafaranga akaba nta na kimwe agaragaramo by’umwihariko PGGSS dore ko no kuri iyi nshuro atagaragaye mu bahanzi 25 bagomba gutoranywamo 15 bazavamo 10 bitabira iri rushanwa ku nshuro ya gatanu rigiye kuba, kandi yari mu bari bitezweho kugaragaramo nyamara bikarangira asigaye.

Iras Jalas

UM– USEK.RW

en_USEnglish