Digiqole ad

Jay Polly na Alain baritana ba mwana ku mikoranire yo muri Touch Records

Hashize iminsi havugwa uruntu runtu hagati y’umuraperi Jay Polly ndetse n’ubuyobozi bwa Touch Records ari nayo nzu itunganya ibihangano by’abahanzi nyarwanda bafitanye amasezerano y’imikoranire, kugeza ubu buri wese ntiyemera ko ariwe waba ufite amakosa yaba atuma n’ubwo bwumvikane bukomeza kuvugwa.

Jay Polly ni umwe mu baraperi bakunzwe mu Rwanda
Jay Polly ni umwe mu baraperi bakunzwe mu Rwanda

Ingingo nyamukuru yagiye ivugwaho cyane ko yaba ari nayo itera uwo mwiryane, ni amafaranga uyu muraperi yegukanye ubwo yatwaraga irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star4.

Jay Polly ubwo yegukanaga iri rushanwa, yari afitanye amasezerano na Touch Records. Bimwe mu bikubiye muri ayo masezerano ngo bikaba bivuga ko muri buri gikorwa umuhanzi akoze kinjiza amafaranga hagomba kugira ijanisha (..%) ryinjira muri iyo nzu.

Mu minsi ishize Jay Polly yagiye atangaza ko ayo mafaranga ntaho ahuriye n’ibikorwa yakoreye muri Touch Records, bityo akaba yaravugaga ko nta burenganzira iyo nzu iyafiteho. Ahubwo ko mu gihe batitaye ku bindi bikorwa bagomba kumukorera ashobora kwerekeza ahandi.

Mu kiganiro na Ten to Night gica kuri Radio 10, Alain Rudahanwa umujyanama (Manager) wa Touch Records avuga ko ibivugwa byose nta shingiro bifite ahubwo ko ari abantu atazi imyumvire yabo.

Yagize ati “Kugeza ubu Jay Polly ni umuhanzi ubarizwa muri Touch Records, impamvu akibarizwamo ni uko yubahiriza ibyo amasezerano avuga.

Ibyo abantu bavuga rero ko byacitse nta shingiro bifite kuko ari Jay Polly ndetse na Green P nta kibazo dufitanye ahubwo hari agahinda kenshi kuri Green P utarabashije kujya mu irushanwa rya Primus Guma Guma”.

Ababjijwe ku bimaze iminsi bivugwa ko yaba yaramaze kwamburwa ububasha ndetse n’imodoka ye kubera igihombo gikomeye cyavugwa kuri iyo nzu, Alain yabiteye utwatsi.

Yakomeje agira ati “Umuntu washinze Touch Records (Boss), ni umuvandimwe wanjye, ayo magambo yose yamugezeho ariko abimbajije musobanurira ko studio atari iduka ricuruza umuceri cyangwa ibirayi umuntu aza akagura akagenda.

Oyaaaa!!! Ushobora kumara n’ukwezi nta muhanzi ubonye. Rero muzika ni ubucuruzi (Business) budatanga inyungu ako kanya ariko buyitanga mu gihe runaka kandi igaragara”.

Joel Rutaganda

UM– USEKEE.RW

en_USEnglish