Digiqole ad

Jay Polly avuga ko nta Ntara n’imwe adakunzwemo kurusha abandi bahanzi

Tuyishime Joshua uzwi muri muzika nka Jay Polly,nyuma y’aho mu bitaramo bigeze kuri 2 by’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star IV usanga ariwe ufite abakunzi benshi,atangaza ko nta Ntara abandi bahanzi bahanganye bashobora kuzamurusha abakunzi.

Jay Polly imbere y'abakunzi b'abahanzi i Nyamagabe
Jay Polly imbere y’abakunzi b’abahanzi i Nyamagabe

Ibi abitangaje ubwo yari mu gitaramo giheruka cyabereye i Nyamagabe nyuma yo kuva i Rusizi naho byagaragaye ko afite abakunzi benshi kurusha abandi bahanzi bahanganye.

Mu kiganiro na UM– USEKE ubwo yari avuye k’urubyiniro ‘stage’ yavuze ko agiye kwereka abandi bahanzi bahatanira igihembo cya PGGSS IV ko abarusha gukundwa kugeza kuri final.

Yagize ati “Ngiye kugukubitira aba bahanzi kuva hano kugera kuri roadshow ya nyuma ubwo bazaba batanga igikombe.

Uretse ko n’abahanzi bagenzi banjye nabo babibona ko mfite abakunzi benshi kubarusha bose”.

Jay Polly i Nyamagabe
Jay Polly i Nyamagabe

Ibi rero byatumye benshi mu bakurikirana muzika nyarwanda bibaza koko nimba Jay Polly impamvu yatumye agirirwa ikizere cyo kugaruka mu irushanwa nyuma yo kutarigaragaramo ubwo ryabaga ku nshuro ya 3 bizatuma ahiga abandi  akegukana PGGSS IV.

Joel Rutaganda

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish