Jay Polly arasaba ubuyobozi bw'Ikirezi group kwiyegereza abahanzi
Nyuma y’aho ku itariki ya 12 Mutarama 2014 hashyiriwe urutonde rw’abahanzi bazitabira ibihembo bya Salax Award rimwe mu irushanwa rihemba abahanzi bitwaye neza mu mwaka ubanziriza undi mushya, bamwe mu bahanzi batagaragara kuri urwo rutonde baratunga agatoki abayobozi ba Salax Award kukuba badatanga ubusobanuro buhagije ku bahanzi.
Bamwe mu bahanzi batagaragara kuri urwo rutonde bitewe n’uko bari barasezeye mu irushanwa harimo, Jay Polly, Alpha Rwirangira, Dream Boys, Kitoko,Tom Close na Domic Nic.
Mu kiganiro na UM– USEKE, Jay Polly umwe mu bahanzi batari kuri urwo rutonde yagize byinshi avuga kuri uko kutagaragara muri abo bahanzi. Yagize ati:”Ni byiza ko Salax irushaho kunononsora ibikorwa byayo no kwiyereza abahanzi birimo.
Kuba nari narasezeye mu bahanzi bahatanira iryo rushanwa nti bivuze ko ntakoze indirimbo zagombaga gutuma ngaragara kuri urwo rutonde, kandi nti bigeze banadusobanurira uko umuntu yabigenza kugira ngo asubiremo.
Imwe mu mpamvu yari yatumye mvamo ni uko hari ibintu bitagendaga neza mu mitegurire y’iryo rushanwa, rero bajyaga kutubwira nimba kugira ngo umuntu agarukemo hari icyo bisaba twari kubikora gusa njye si nemeraya na bo ibyo bakoze”.
Jay Polly amaze gutangaza ibi byose twagerageje kuganira n’umwe mu bayobozi b’Ikirezi Group itegura ibi bihembo uzwi ku izina rya Claude Kabengera agira icyo asobanura kuri aya magambo.
Yagiz ati: “Jay Polly si nemeranya na we, kuko bakimara gusezera ko batazongera kwitabira guhatanira iki gihembo cya Salax Award hagiyeho itegeko ry’uko umuhanzi wese watangaje ko asezeye azarigarukamo ari uko yanditse ibaruwa isaba kugaruka.
Bityo rero nta muhanzi n’umwe utari ubizi kuko na Uncle Austin ari mu bahanzi bari baravuyemo ariko aho yandikiye ibaruwa ubuyobozi bw’Ikirezi Group yemerewe kwitabiri iri rushanwa, rero ibyo avuga nta kuri kurimo habe naguto”.
Salax Award y’uyu mwaka buri muhanzi wese uzegukana umwanya wa mbere mu kiciro arimo azahembwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
ngewe ndibaza icyo ababantu bapfa na j.polly kuko hari ickibazo kiza yabajije ati, niba narasezeye ese ntandirimbo nimwe ye ishobora kugaragara kururwo rutonde???? niba ariyo mikorerere y’ikirezi group nabo ntaho bataniye nababanyamakuru bashaka akantu ngo bakine indirimbo y’umuhanzi. barinda babwira umuhanzi ngo yandike asaba imbabazi yakoze ikihe cyaha kuburyo yagisabira imbabazi??? nzabandora n’umwana w’umunyarwanda.
MW G CONSTATAIT K CE IKIREZI GROUP QU’IL SELECTIONNE LES ARTISTES MUSICIENS EN SE BANT SUR LES SENTIMENTS ET LES AUTRES INTERETS CACHES. DONC IL DOIT CHANGER SA POLITIQUE S’IL VEUT VRAIMENT RENFORCER LA MUSIQUE AU NIVEAU NATIONAL SINON IRAKOMEZA YITESHE AGACIRO. NINDE UTEMERA UBUHANGA BWA JAY HAMWE N’ABANDI NTAVUZE BATABAYE NOMINATED? GUSA ICYO NABWIRA JAY HAMWE NA BAGENZI BE NI UKUDACIKA INTEGE ABANYARWANDA UBWABO BAZI UBUHANGA N’UBUSHOBOZI BWABO. NTIBACIKE INTEGE
Comments are closed.