Jay Polly ahawe andi mahirwe nk'umuhanzi ushobora guhatanira PGGSS4
Tuyishime Joshua uzwi muri muzika nka Jay Polly nyuma y’aho mu mwaka ushize wa 2013 yagiranye ikibazo n’abanyamakuru akaza kutagaragara mu bahanzi bitabiriye Primus Guma Guma Super Star3, ubu noneho yaje ku rutonde rw’abahanzi 15 bafite amahirwe yo kuvamo 10 bazajya muri iri rushanwa ku nshuro ya kane rigiye kuba.
Uyu muhanzi ufite abakunzi batari bake mu mujyi wa Kigali ndetse no mu Ntara bitewe n’ibitaramo akunze kuhagirira, akimara kuza kuri urwo rutonde benshi bahise bavuga ko ashobora kuzabuza amahoro kuzabiza icyuya abandi bahanzi bitewe n’abakunzi afite.
Jay Polly aamaze gutorwa yatangarije Umuseke ko aya mahirwe agize adashobora kuyapfusha ubusa, ndetse ko atazatuma abakunzi be bicwa n’irungu mu gihe agifite imbaraga zo kubagezaho ibihangano bye n’ubutumwa bubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Tuyishime Joshua yakunzwe cyane mu ndrimbo yise ‘Umwami uganje’ ndetse no mu ndirimbo zindi nyinshi yagiye akora ku giti cye n’izo yakoranye n’abandi, kuri ubu indirimbo afite ibica bigacika ni iyo yise ‘Ku musenyi’ aherutse gushyira hanze.
Jay wavukiye mu Mujyi wa Kigali ku itariki ya 5 Nyakanga 1988 ahitwa i Gikondo si ubwa mbere yitabiriye irushanwa rya PGGSS, kuko ku nshuro ya kabiri y’iri rushanwa yari mu bahanzi 10 bakunzwe aza kuviramo mu cyiciro cya nyuma atsinzwe na King James.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
JP reka nkugire inama: Ni byiza kuba ugarutse muri aya marushanwa; fata kamwe ureke gukurikirana uriya musaza nawe uzi.Naho ubundi ntumurusha abafana; n’ureba nabi uzabura intama n’ibyuma.
Iritavuze umwe yewe Mbaraga!nta nubwo yamutsinda kuko ntaho yakoresheje iriya nirimbo ashaka izindi nyungu.Aribyo twese abakoresha Bible twahanwa!
Thx batama :Mbaraga nawe Carine kuri izo nama muhaye umusza Polly muri abantu b’abagabo tu.nabireke kbsa.
ngo J.Polly yavukiye hehe?!ark ubundi kuvukira mu Kinigi ni igisebo kweli!? tube proud yaho twavukiye even Gishwati or Nyungwe.
Jay Polly nibyiza ko wongeye kugaruka muri iri rushanwa. Tukwemereye gukomeza gugutora nubwo bigera kuri final bakakwima amajwi. Courageeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee!
Sha nibyiza kubona Umwami uganje agarutse, turamukunda abenshi kabisa kdi tukanamutora, respct
kabisa urumuhanuzi njye ngereranya na ba Lucky Dube ,Bob Marley. but knw this by de tym u stand 4de truth knw dat u stand alone.
bahingoma musaza turikumwe noneho igikombe nicyacu
Comments are closed.