Japan: Umwana wari wajugunywe mu ishyamba n’ababyeyi nk’igihano bamusanze ari muzima
Uyu mwana yasizwe mu ishyamba rwagati mu Buyapani kuwa gatandatu n’ababyeyi be bamuhaga igihano, yatowe ari muzima nta n’ikibazo afite.
Uyu mwaka afite imyaka irindwi, yitwa Yamato Tanooka yasanzwe mu kigo cya gisirikare hafi y’ahitwa Shikabe mu majyaruguru y’ikirwa cya Hokkaido, ni muri kilometoro nkeya z’aho yari yajugunywe.
Ababyeyi be mbere bari bavuze ko uyu mwana yabuze, ariko nyuma bemera ko bamujugunye nk’igihano kuko yari yasuzuguye.
Umubyeyi we yasabye imbabazi umwana we, n’abatabazi babashije kumurokora, avuga ko “bari bagiye kure ye”.
Kubura k’uyu mwana byateje impaka mu Buyapani.
Takayuki Tanooka se w’uyu mwana yagize ati “Igikorwa cyanjye kitari cyiza cyatumye umwana wanjye aca mu bihe bikomeye,” yabivugiye kwa muganga mu bitaro byitwa Hakodate aho uwo mwana yajyanywe mu rwego rwo kureba ko nta kibazo afite.
Ati “Ndasa imbabazi nshikamye abantu bose aho yiga, abantu bagize uruhare mu kumushakisha, na buri wese nababaje.”
Uyu mubyeyi wari ufite agahinda kenshi yagize ati “Urukundo rwanjye rwose naruhaye umuhungu wanjye, guhera ubu, ngomba gukora ibirushijeho, ndi kumwe na we. Ngoma kumurinda kugeza akuze. Ndabashimiye byimazeyo.”
Abashakashatsi harimo ingabo zishinzwe kwirinda Self-Defence Forces (SDF) bamaze icyumweru bajagajaga hose mu bihuru bareba ko babona uyu mwana.
Bagerageje gushakisha uyu mwana ntibabona ishweshwe, ndetse icyizere cyo kumubona kirayoyoka.
Kuri uyu wa gatanu mu masaha ya saa 08:00 a.m mu Buyapani (23h00 GMT ku wa kane) uyu mwana yaje koboneka mu nzu iri muri km 4 kure y’aho yari yajugunywe.
Umwe mu basirikare yagize ati “Umwe mu basirikare bacu yiteguraga kujya mu myitozo mu gitondo, afunguye urugi ahita abona uyu mwana.”
Ati “ubwo yamubazaga ngo ‘uri Yamato?’ umwana yahise amusubiza ati ‘Yego’. Umwana yahise avuga ko ashonje, abasirikare bamuha amazi, umugati n’umuceri.”
Uyu musirikare yavuze ko umwana yabatangarije ko yazamutse imisozi kugeza ubwo yabonaga iamahema.
Ako kanya umwana yahise ajyanwa kwa muganga n’indege ya kajugujugu, umuganga yemeza ko nta kibazo afite uretse kuba yaratakaje amazi muri icyo gihe cy’iminsi itandatu.
Ababyeyi b’uyu mwana bavugaga ko yabuze yagiye gusoroma imboga. Nyuma ariko baje kwera ko bamutwaye mu mdoka bamujugunya hejuru ku musozi mu ishyamba nk’igihano cy’uko yari yateye amabuye.
Nyuma ubwo bari baje kumureba hamwe bamusize ngo basanze yamaze kugenda. Uyu mwana nta myenda yo kwifubika yari yambaye nta n’ikindi kintu yari afite.
Polisi yo mu Buyapani yatangaje ko ababyeyi b’uyu mwana bazakurikiranwaho ibyaha byo guta inshingano.
BBC
UM– USEKE.RW
2 Comments
MWITONDE KUKO BIRANASHOBOKA KO BYAPANZWE N’ABANTU (ABABYEYI,….) BASHAKA KUMENYEKANA CYANGWA GUFASHWA….
BAZAHANWE
Comments are closed.