Digiqole ad

Japan: Umwami w’Abami Akihito yaciye amarenga yo kwegura, biheruka mu myaka 200

 Japan: Umwami w’Abami Akihito yaciye amarenga yo kwegura, biheruka mu myaka 200

Umwami w’Abami Akihito yeguye byaba ari amateka

Umwami w’Abami w’U Buyapani Akihito yaciye amarenga yo kweura (abdicate/abdiquer) mu myaka iri imbere, ubwo yatangaga ikiganiro kuri Televiziyo y’Igihugu.

Umwami w'Abami Akihito yeguye byaba ari amateka
Umwami w’Abami Akihito yeguye byaba ari amateka

Uyu musaza w’imyaka 82 y’amavuko yigeze kugira ibibazo by’ubuzima mu bihe bishize, amakuru aravuga ko yifuza kwegura ku butegetsi kugira ngo bimugabanyirize nyinshi mu nshingano afite ku gihugu.

Amaze imyaka 27 ayobora nk’Umwami w’Abami (Emperor) kwegura kwe byafatwa nk’ikimenyetso cy’impinduka mu Buyapani bw’iki gihe.

Umuhungu we mukuru, Igikomangoma cyamaze guhabwa izina ry’Ubwami rya Naruhito, w’imyaka 56, ni we ushobora kwima ingoma.

Umwami w’Abami agira uruhare mu mihango ikomeye mu gihugu, ndetse yemerwa na benshi mu Bayapani, ariko bamukundira ko yagabanyije umurava warangaga ubwami mu bijyanye no guhatira abantu gukunda igihugu birenze hakazamo no kubakorera ibikorwa byo kubahohotera nk’uko byabagaho mbere y’Intambara ya Kabiri y’Isi.

Steve Evans ukorera BBC i Tokyo, avuga ko Umwami w’Abami Akihito niyegura zaba abaye Umwami w’Abami ubikoze mu myaka 200 muri icyo gihugu.

Akihito yimye ingoma mu 1989 azunguye se Hirohito, wari Imana iba mu Buyapani (Ni bwo bubasha yari yarihaye) ariko abwamburwa n’Abanyamerika banditse itegeko nshinga ry’iki gihugu nyuma yo gutsindwa mu Ntambara ya Kabiri y’Isi.

Akihito yagize ikibazo cyo kurwara Cancer ya Prostate mu 2003 n’umutima. Mu 2011 yafashe iya mbere mu buryo butari bumenyerewe ageza ijambo ku baturage b’U Buyapani abihanganisha ku mutingito na Tsunami byibasiye Fukushima.

Umwami w'Abami Akihito yimitse mu 1990
Umwami w’Abami Akihito yimitse mu 1990

BBC

UM– USEKE.RW

en_USEnglish