Digiqole ad

Japan- France yacyuye abaturage bayo

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’igihugucy’ubufaransa, Allain Juppé yatangaje ko iki gihugu cyatangiye ibikorwa byo gutahura abafaransa babaga mu gihugu cy’ubuyapani, kubera ingaruka z’umutingito ndetse na Tsunami biherutse kwibasira ikigihugu.

Abafaransa bagerakuri 180, kuwa gatatu tarikiya 16 Werurwe 2011 bakaba barageze mu gihugu cyabo cy’amavuko bavuye mu buyapani. Ku mugoroba wokuri uyu wa gatatu indege ebyiri zahagurutse I Paris, mu gihugu cy’ubufaransa zerekeza mu buyapani, mu rwego rwo gukomeza gucyura abafaransa babayo.

Minisitiri Juppé yatangaje ko gucyura aba bafaransa birimo guterwa ahanini n’uburyo ibintu birikugenda birushaho kuba bibi mu mugiwa Fukushima, ko imyuka mibi iva mu bubiko bw’ingufu za kirimbuzi iri gusakara mu kirere kandi ikaba itera indwara ya Cancer.

Ku rubuga rwe rwa Internet minisitiri Juppé yagizeati: “Mu gihe ibintu bikomeje kuba bibi, abafaransa barasabwa kuva mu mugi wa Fukushima maze bakaba berekeje mu majyepfo y’igihugu. Aho indege zizabasanga zibatahana murugo”

Mu gihugu cy’ubuyapani ubu hakaba habarizwaga abafaransa bagera kubihumbi icyenda.

 

Ferdinand Uwimana
Umuseke.com

 

en_USEnglish