Digiqole ad

Japan: Abatabazi bahuje imbwa na nyirayo.

Umutingito uheruka mu buyapani wangije byinshi ndetse n’abantu benshi bahasiga ubuzima. Igitangaje ni imbwa abatabazi barokoye ubwo bakuragaho ibikuta byahirimye. Iyi mbwa yari imaze ibyumweru bitatu nyirayo atazi irengero ryayo, mugihe yarebaga Television nyiri yi mbwa yaje kuyibona munkuru ya raporo y’abatabazi arayimenya.

Uyu mudamu utashatse ko batangaza izina rye, yagaraye afite ibyishimo ubwo yari mukigo cyita kunyamaswa aho bari bamutegereje kugirango bamugezeho imbwa ye yavuzeko ifite imyaka ibiri yamavuko.

Uko aba batabazi babitangaza ngo iyi mbwa bayirokoye ubwo bazamuraga igikuta cyareshyaga na kilometero imwe y’ubutambike ahitwa Kesennuma muri perefegitura ya Miyagi hamwe muhangijwe bikomeye mu majyarugu yiburasirazuba bwa Tokyo.

Oscar N.

Umuseke.com

en_USEnglish