Digiqole ad

Japan-Abagizi ba nabi mu bikorwa byiza

Imwe mu mitwe y’abagizi ba nabi mu gihugu cy’Ubuyapani uzwi ku zina rya YAKUZAS nyuma y’umutingito wibasiye iki gihugu bakaba batangiye gufasha abasizwe iheruheru .

Nyuma y’ibyago ku buyapani, aba YAKUZAS bazwi nkumuwe w’ubugizi bwa nabi, gucuruza ibiyobyabwenge n’ibindi, bahise bohereza imfashanyo mu duce twari twahuye n’umutingito bakaba barohereje ibikenerwa by’ibanze harimo ibyo kurya, kwifubika n’ibindi.
Si aba YAKUZAS gusa kuko nkuko byatangajwe na The Daily Beast dukesha iyi nkuru undi mutwe wa Mafia Buyapani bita Inagawa-Kai wohereje ama camion y’ibiribwa n’ibyo kwifubika mu gace ka Tohoku.

Akaba Atari bwo bwa mbere iyi mitwe ikoze ibi bikorwa kuko no mu mutingito wo mu 1995 wabereye mu mujyi wa Kobe nabwo batanze imfashanyo. Umwe mu bagize uyu mutwe akaba yatangaje muri aya magambo “Twese turi abayapani tugomba gufatanya”.

Crismexes
Umuseke.com

 

en_USEnglish