J.Sentore yasabwe n’abafana ko yajya ayishyira indirimbo ze mu Cyongereza
Mu njyana akora ya Gakondo ndetse akavangamo n’izindi, Jules Sentore yasabwe n’abafana be batumva ikinyarwanda ko yajya akora indirimbo noneho agashaka n’uburyo azishyira mu zindi ndimi zirimo icyongereza.
Ni mu rwandiko yagejejweho n’umwe mu bafana be bakoresha ururimi rw’icyongereza aho yafashe indirimbo ye ‘Ngera’ akayishyira mu cyongereza abifashijwemo n’abumva neza ikinyarwanda.
ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 19 Ugushyingo 2015 nibwo haje umuntu ku rugo rw’iwabo wa Jules. Abajije ko yaba arimo bamubwira ko adahari ariko ari buze gutaha.
Nibwo gusiga urwo rwandiko ruriho indirimbo ‘Ngera’ iri mu rurimi rw’icyongereza asaba Jules ko yazayikora muri urwo rurimi.
Mu kiganiro na Umuseke, Jules Sentore yatangaje ko bikomeye cyane kubona abantu bifuza kumva ubutumwa buri mu ndirimbo ze bunyuzwa mu zindi ndimi.
Yagize ati “Ni umugisha ukomeye kubona umuntu ufata umwanya we agashakisha aho utaha kugira ngo akugezeho icyifuzo cye.
Niyo waba udafite gahunda yo kugira icyo ukora ku busabe bwe, ariko wafata umwanya yakoresheje aza guhiga aho uba ukawuha agaciro.
Byari muri gahunda zanjye ko ngomba kumenyekanisha injyana gakondo ahantu aho ariho hose. Ariko ubu nongerewe imbaraga z’uko ibyo nkora hari ababiha agaciro”.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW