J.Sentore ni iki yigiye mu bitaramo bya Semi-Live bya PGGSS-5?
Rwamwiza Jules Bonheur uzwi nka Jules Sentore ni umuhanzi ukora injyana ya Gakondo ivanze na R&B, ni umwe mu bahanzi bamenyekanye cyane mu Rwanda kubera ndirimbo imwe gusa yari agikora yise ‘Udatsikira’. Avuga ko ibitaramo by’irushanwa rya Primus Guma Guma bya semi-live hari icyo bimaze kumwigisha.
Ni ubwa kabiri yitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rimwe mu irushanwa rikomeye kurusha andi abera mu Rwanda ateza imbere abahanzi nyarwanda ndetse no kumenyekanisha ibihangano byabo mu buryo bworoshye.
Ku nshuro ya mbere yitabira iryo rushanwa, yegukanye umwanya wa karindwi (7) mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star4. Kuri ubu ngo amaze kumenya icyo asabwa kugirango indirimbo ze zirusheho gukundwa.
Mu kiganiro na Umuseke, Jules Sentore yatangaje ko irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5 rimaze kumwereka uko agomba gukora ibikorwa bye bya muzika.
Yagize ati “Ntabwo biba byoroshye kuririmbira abantu bataramenya ibihangano byawe. Kuko usanga akenshi iyo ugiyeho bakurikirana ibyo uririmba kubera ko baba batamenya neza ibyo uririmba.
Gusa intwaro maze kubona ni uko umuhanzi wese agomba gukora uko ashoboye akamenyakanisha ibihangano bye hirya no hino mu gihugu. Kenshi usanga kubera ko dutuye mu Mujyi wa Kigali ariho twibanda.
Ariko icyo maze kubona ni uko ibihangano byanjye bizajya bigera kuri buri munyarwanda wese wumva radio cyangwa usoma ibitangazamakuru byandika.
Ubu nibwo nkibona ko kudakorera ‘promotion’ ibihangano byawe hari aho bikugora kugirango abantu babashe kwishimana nawe muririmbana”.
Jules Sentore akomeza avuga ko abona iri rushanwa rishobora kuzagorana kumenya umuhanzi uzaryegukana. Kuko bose bashoboye kandi ari abahanga banazi icyo bashaka kugeraho.
Umva indirimbo yitwa ‘Nyiramariza’ Jules Sentore aherutse gushyira hanze afatanyije na Umutare Gaby nawe urimo kuzamuka cyane.
[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=Taan9LflQIM” width=”560″ height=”315″]
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW