Digiqole ad

J.Samputu yatanze ubuhamya bwa Jenoside ku banyeshuri biga muri Serius College (Australia)

 J.Samputu yatanze ubuhamya bwa Jenoside ku banyeshuri biga muri Serius College (Australia)

J.Samputu yatanze impanuro ku banyeshuri biga muri Serius College (Australia)

*Umwanzi wawe aba ari umujinya , agahinda no gutekereza kwihorera iyo utarababarira.

Jean Paul Samputu yahaye ubuhamya abanyeshuri  bo mu ishuri i ryisumubuye rya  Serius College mu karere Melbourne muri Australia bw’ukuntu kubabarira umuntu wamwiciye umubyeyi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byamuruhuye umutima.

J.Samputu yatanze impanuro ku banyeshuri biga muri Serius College (Australia)

Icyo kiganiro cyarebaga cyane cyane abanyeshuri bo mu mwaka wa 12 bagiye baturuka mu bihugu hirya no hino ku isi byagiye bihura n’ibibazo by’intarambara z’urudaca.

Yabaheye ubuhamya bw’ukuntu yagowe no kwakira kubona umuntu wamwiciye ababyeyi ndetse biza kumubera umutwaro wari umuremereye ariko yaje gukira ari uko amubabariye.

Yavuze ukuntu yaje kumenya ko umuntu wamwiciye umuryango we wose yari umuntu wari usanzwe ari inshuti ye yo mu bwana.

Yagaragarije abo banyeshuri ko yamaranye umutima utari uwa kimuntu imyaka icyenda (9) yose atekereza icyo yazakora kuri uwo muntu. Ariko aho amubabaririye byaje gushira araruhuka.

Yagize ati “ Nari meze nku ugenda ari umupfu  iyo natekerezaga ko Vincent ariwe wishe Data. Nari meze  nk’umupfu ugenda , byarandenze ntangira kwiyahuza inzoga n’ibiyobyabwenge.”

Avuga ko icyo gihe umwanzi gica yari afite ngo wari umujinya yari afitiye uwari waramwiciye umubyeyi.

Ati:“ Icyo gihe umwanzi  ukomeye uba ufite aba  ari umujinya , agahinda  no gutekereza guhora, ntabwo umwanzi wawe aba ari wa muntu watumye ubabara . oyaaaaa .”

Abrar Abdulridha umunyeshuri wo mu mwaka wa 12 muri iryo shuri ufite abavandimwe muri Iraq yunze mu rya Jean Paul Samputu.

Ati “ Abantu ntitugira umutima wo kubabarira , ariko nubwo batwanga ndetse bakadukorera ibitubabaza , ndibaza ko iyo ubashije kubirengaho biba ari agatangaza.”

Uwitwa Saza Rwandzy wo mu miryango y’aba Kurude yavuze ko Jean Paul Samputu bamwigiyeho amasomo meza babona gacye.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • uyu muhanzi JPaul Samputu ni umuhanga kandi ni ingenzi Ku rwanda mu mahanga . umunyamakuru witwa Nisingizwe Jbaptiste niwe mperutse kumva Ku I radio imwe avuga ko uyu muhanzi ari umwe mubacurabwenge b’umuco WO kubabarira utari woroshye gutoza benshi nyuma y genoside yakorewe abatutsi.

  • Umujuraaaa.. Mu mahanga biroroshye kwishushanya…

    Abantu yasize yambuye mu Rwanda nibo bazi imico ye nyayo: kubeshya, kwiba no kambura…

    Umunsi n’umwe ariko

Comments are closed.

en_USEnglish