J.Bosco Nsengimana yatwaye Etape ya 5 ya Tour du Cameroun
Etape ya gatanu ya Tour du Cameroun kuri uyu wa gatatu yegukanywe n’umusore Jean Bosco Nsengimana umunyarwanda ukinira ikipe ya Stradalli Bike Aid yo mu Budage.
Muri iri rushanwa rya 13 rya Tour du Cameroun kuri uyu munsi abasiganwa birutse 120Km kuva mu mujyi wa Douala kugera ahitwa Kumba.
Bosco Nsengimana ukomoka mu karere ka Nyabihu niwe wasize abandi basiganwa 45.
Bosco Nsengimana yabaye uwa mbere akoresheje 2h59’ 30’’ akurikirwa n’umunyaCameroun Nzeke Jeremie wakoresheje 3h00’ 23”.
Umunyarwanda Gasore Hategeka yegukanye umwanya wa kane uyu munsi akoresheje 3h00’ 24”.
Undi munyarwanda waje hafi ni Abraham Ruhumuriza waje ku mwanya wa 13 akoresheje 3h01’ 53”. Hakuzimana Camera yabaye uwa 17, Twizerane Mathieu aba uwa 23, Tuyishimire Ephrem aba uwa 25 na Eric Nduwayo wabaye uwa 38 mu basiganwa 45 birutse uyu munsi.
Ku rutonde rusange nyuma ya etapes eshanu uwa mbere ni Mohamed Amine wo muri Maroc akurikiwe na bagenzi babiri barimo na Mraouni Salaheddine uzwi cyane muri Tour du Rwanda 2014, uwa kane ni umunyaCameroun Herve Raoul Mba naho uwa gatanu ni Hakuzimana Camera urushwa n’uwa mbere ibihe bingana n’iminota ibiri n’amasegonda icyenda.
Abandi banyarwanda baza hafi ku rutonde rusange ni; Tuyishimire Ephrem wa cyenda, Gasore Hategaka wa 17, Nsengimana Jean Bosco wa 18, Ruhumuriza Abraham wa 23 na Twizerane Mathieu wa 25 ku rutonde rw’abakinnyi mpuzamahanga 45.
Eric Nduwayo na Twizerane Mathieu aba bombi ni bwo bwa mbere bari bahagarariye u Rwanda, ni nabwo bwa mbere bari bahamagawe mu ikipe y’igihugu.
Jean Bosco Nsengimana mu Ugushyingo yegukanye Tour du Rwanda ya 2015 , nyuma yahise abona ikipe akinira nk’uwabigize umwuga mu Budage ya Stradalli Bike Aid.
Mu kwezi kwa mbere 2016 yitwaye neza mu irushanwa rikomeye muri Africa La Tropicale Amissa Bongo muri Gabon aho yagiye abona imyambaro itandukanye nka ‘Meilleur Jeune’, ‘Maillot de la Combativité na Maillot du Points Chauds’.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
4 Comments
Congz kuri Bosco kdi courage.
courage
ubundi iyi niyo sport mu rwanda dushoboye ni uko abantu badashaka kubyemera kubera inda nini zituma bashaka gushora cash mu bindi ngo babone uko barya
ahubwo abana bakure tubahereza amagare
Comments are closed.