Digiqole ad

“Izina rya Jay Polly rirabangamye muri PGGSS IV”- Bruce Melodie

Bruce Melodie umuhanzi ukora RnB mu Rwanda, aratangaza ko izina ry’umuraperi Jay Polly ribangamiye abandi bahanzi bari kumwe mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star IV.

Bruce Melodie muri PGGSS IV
Bruce Melodie muri PGGSS IV

Melodie yemeza ko Jay Polly afite abafana benshi ku buryo hagaragara ubusumbane iyo ageze kuri ‘scene’.

Uyu muhanzi avuga ko atacibwa intege n’uku bimeze kuko na we azakomeza gushyiraho ake kugira ngo na we agire abafana yigarurira.

Aganira n’Umuseke Bruce Melodie yagize ati “Izina ribangamye cyane muri iri rushanwa ni irya Jay Polly, gusa bitavuze ko umuntu atamwambura abakunzi mu gihe yitwaye neza.

Bruce Melodie yemeza ko ibyava muri iri rushanwa byose yumva we ku giti cye yabyemera kuko abona abahanzi baririmo bakomeye, cyane cyane Jay Polly uri kubarusha abafana kugeza ubu.

Muri ‘Roadshow’ ebyiri zimaze kuba kugeza ubu, Jay Polly yagaragaje kurusha abandi abafana ku buryo bugaragara mu gihe yabaga agiye kuri ‘scene’. Jay Polly ari mu bahanzi uyu mwaka bahabwa amahirwo yo kwegukana iri rushanwa.

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Urashaka kuvuga rero ko Jay ari we uzagitwara??? ka dutegereze turebe

  • Well well, Jay polly natsinde natwe tumuri inyuma.  Tumwijeje kumutora mpaka final

  • teta ufite ijwi pe wenda bazakugaye ikindi

Comments are closed.

en_USEnglish