Digiqole ad

Iyo wambaye neza n’Imana yakira ubusabe bwawe vuba- Luckman Nzeyimana

 Iyo wambaye neza n’Imana yakira ubusabe bwawe vuba- Luckman Nzeyimana

Luckman Nzeyimana ni umwe mu banyamakuru b’imyidagaduro bagezweho muri iki gihe.

Luckman Nzeyimana benshi bakunda kwita Lucky, ni umunyamakuru w’imyidagaduro kuri Royal TV, avuga ko iyo umuntu yambaye neza n’Imana yumva vuba ubusabe bwe.

Luckman Nzeyimana ni umwe mu banyamakuru b'imyidagaduro bagezweho muri iki gihe.
Luckman Nzeyimana ni umwe mu banyamakuru b’imyidagaduro bagezweho muri iki gihe.

Mu kiganiro kirambuye Lucky yagiranye n’Umuseke yagarutse cyane ku myambarire ye n’uko umunyamakuru wa TV aba agomba kwambara.

Umuseke: Lucky  ni muntu ki ?

Lucky: Lucky ni imfura mu muryango w’abana bane, mfite impamyabushozi mu ishami ry’itangazamakuru n’itumanaho (Journalism and communication).

Umuseke: Tubwire urugendo rwawe mu itangazamakuru?

Lucky: Ntangira itangazamukuru natangiriye kuri radio Isango star, ariko icyo gihe nakoragayo ‘stage’ nyuma baza kubona ko hari icyo nshoboye bampa akazi gutyo. Naje kuva kuri iyo radio nerekeza kuri ‘City Radio’, nyuma kandi nimukiye kuri Lemigo TV ubu yahindutse Royal TV, akaba ariho nkora ikiganiro cya Celebrities show.

Umuseke: Fashion kuri wowe ni iki?

Lucky: Fashion ni ihuriro ry’imyenda, igihe uba ushaka gutanga ubusobanuro nyakuri bw’imyenda biciye mu myambaro runaka, yaba iyo ushoboye kugura cyangwa kwambara, ikindi kwambara neza si ukwambara ibihenze icy’igenzi ni ukwambara ibiguhesha icyubahiro kandi bihuye n’aho ugiye.

Umuseke: Uhitamo imyenda wambara gute ?

Lucky: Nakuze nkunda kwambara T-shirt n’inkweto n’ubu kandi nibyo nkunda kurusha ibindi, urebye sinkunda kwambara ama-shirt cyangwa amakote, iyo ngiye guhitamo imyenda nditonda cyane kuko mba nifuza kwambara imyenda ituma nisanzura ariko cyane cyane igomba kuba yiganjemo ama-T-shirt n’inkweto nziza.

Lucky akunda kwambara imipira (T-shirt).
Lucky akunda kwambara imipira (T-shirt).

Umuseke: Tubwire amabara y’imyambaro ukunda kwambara?

Lucky: Nkunda kwambara umutuku n’umukara ndetse n’umweru ariko ryo si cyane kuko ibara ry’umweru rikunda kugorana cyane iyo uri gufura gusa naryo ndarikunda kuko rigaragara neza.

Umuseke: Akazi ukora katumye umenyekana cyane, tubwire ni gute ibyamamare bigomba kwambara?

Lucky: Icya mbere imyemerere yanjye yo mu idini rya Islam imbwira ko iyo umuntu yambaye neza n’Imana yumva ubusabe bwe vuba, ni byiza rero ko umu-star aba agomba kwambara neza kuko ari umuntu urebwa na buri wese.

Ikindi ntekereza ko ubuzima bwo kwitwa umu-star bubanzirizwa no kuba uri umuntu, ku bwanjye numva icyo waba uricyo bitari bikwiye guhindura uwo ugomba kuba ngo ube watangira kugura imyenda ihenze.

Uramutse ufite ubwo bushobozi nta kibazo bitwaye kugura imyenda ihuye n’uko mu mufuka hawe hameze, gusa mu gihe ubwo bushobozi budahari nta mpamvu yo kwihanika aho udashobora kugera ngo ni uko ukurikiye kwamabara neza gusa.

Lucky avuga ko agira inama abantu kutihanika mu biciro mu myambarire.
Lucky avuga ko agira inama abantu kutihanika mu biciro mu myambarire.

Umuseke: Ni gute umunyamakuru wa Television aba akwiye kwambara?

Lucky: Turi mu Rwanda kandi dufite indangagaciro n’umuco tugenderaho , yego ndabyemera imico yo kwambara igenda yaguka bitewe n’ibihe turimo ariko ku bwanjye mba numva umunyamakuru wa tv ari uwutanga urugero rwiza mu myambarire kandi akambara bihuye n’umuco wa banyarwanda.

Umuseke: Ukunda kwamabara iyihe marque?

Lucky: Nkunda ADIDAS na NIKE ariko cyane cyane ku nkweto , ndamutse mbonye T-shirt yizo maque navuze byaba ari byiza gusa aho simpatinda cyane ikingenzi ni uko inkweto nambaye zaba ari iziganjemo izo marque navuze.

Lucky Umunyamakuru wa Royal TV.
Lucky Umunyamakuru wa Royal TV.

Photos: Evode Mugunga

Robert Kayihura
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Lucky itangazamakuru waritangiriye mu rwunge rw’amashuri rwa mutagatifu Yozefu i Kabgayi mwana,wari Dj wa bien.ndakwemera

  • Uyu mupetit wabonaga akunda ibintu bya showbiz kuva kwa kadafi ataraja egypte niba ntibeshye. Naramukundaga kuko yari courageux ubona akunda n abantu. Ndibuka ajya kugenda yandika kukibaho muri classe ngo don’t forget me. Imana ikomeze ikwagurire imiryango y amaronko. I am proud of you petit yangu

  • Uyu type nubwo tutaziranye nkaba mubona mukiganiro na instagram,ndamwikundira.ari sympatique akaba anakunda abantu.nakomereze aho

Comments are closed.

en_USEnglish