Digiqole ad

”Iyo ukunda umuntu wanamupfira”- Oda Paccy

Oda Paccy umuhanzikazi umaze igihe akora injyana ya HipHop benshi banemeza ko ari nawe mu kobwa wa mbere wayitangije mu Rwanda, aratangaza ko urukundo ntacyo rutagukoresha iyo ukunda umuntu by’ukuri.

Umuhanzi Paccy
Umuhanzi Paccy

Ibi abitangaje nyuma y’aho ashyiriye hanze indirimbo nshya yise ‘Nzakuzire’. Iyi ndirimbo yatumye abantu batandukanye bayivugaho amagambo atandukanye.

Muri bo hari abemeza ko iyi ndirimbo Paccy yaririmbiye uwahoze ari inshuti ye Mbabazi Isaac uzwi ku izina rye Lick Lick ngo kubera umubano bafitanye muri iyi minsi gusa muri iyi  ndirimbo, Paccy nta hantu na hamwe avugamo Lick Lick cyangwa irindi zindi.

Mu kiganiro na UM– USEKE, Paccy yadutangarije ko ku isi umuntu ahura n’ibintu byinshi bishobora kumutesha umutwe rimwe na rimwe umuntu akaba yafata umwanzuro wo kuva ku isi, gusa muri ibyo byose asanga  urukundo ruza ku mwanya wa mbere mu bishobora gutesha umuntu umutwe.

Yagize ati “Birashoboka cyane ko umuntu ukunda koko nta buryarya ushobora kumwitangira mu buryo ubwo aribwo bwose niyo byaba ari ukwiyahura”.

Oda Paccy ni umwe mu bakobwa bahabwa amahirwe yo kujya mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 4 nyuma y’aho aziye ku rutonde rw’abahanzi 15 bakoze cyane mu mwaka wa 2013.

Umva indirimbo nshya ya Paccy yise ‘Nzakuzire

Joel Rutaganda

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Oya ngirango ntiyavugaga uwo ndavuga uriya byaranye kuko barigeze gutukana bikomeye ,ubwose waba ukunda umuntu kandi mugaterana amagambo yo gutukana ahubwo iyo uziko umukunda ariko bitamurimo aho kugirango umutuke wakwicecekera,niko nibaza.

  • nagende n’umwana mwiza ndamukunda pe kdi aranashoboye Imana ijye imufasha kubyitwaramo neza muri byose no mururwo rukundo kuko ntibyoroshye , kuko uwukunda byukuri nigake abibona akabiha valeur , wish u the best dear Paccy

  • Ni umwana mwiza ndamukunda.

Comments are closed.

en_USEnglish