Digiqole ad

“Iyo tumenya ko hari abahanzi badashaka itorero twari kuzikuraho” – Min Uwacu

 “Iyo tumenya ko hari abahanzi badashaka itorero twari kuzikuraho” – Min Uwacu

Minisitiri Uwacu Julienne avuga ko iyo bamenya ko abahanzi bazitabira itorero bazaba ari bake nta riba ryarabaye

Mu gihe biteganyijwe ko itorero ry’abahanzi, Abakinnyi ba filime, Producers, Ababyinnyi b’amatorero ndetse na buri muntu wese ufite aho ahurira na muzika zisozwa uyu munsi, Minisitiri w’Umuco na Siporo avuga ko iyo bimenywa ko hari abatazazitabira iri torero ritari gushyirwaho.

Minisitiri Uwacu Julienne avuga ko iyo bamenya ko abahanzi bazitabira itorero bazaba ari bake nta riba ryarabaye
Minisitiri Uwacu Julienne avuga ko abahanzi batitabiriye iri torero nabo bazagira izabo ngando

Ni nyuma y’aho hagaragariye ubwitabire buke bw’abahanzi basanzwe bakomeye mu Rwanda byari byitezwe ko bashobora kuzajya muri iryo torero ariko bikaza kurangira hagiye umubare muke wabo.

Abenshi bakaba baragiye batanga impamvu zimwe na zimwe zatumye batitabira itorero ryari rigenewe abahanzi ku nshuro ya mbere.

Bamwe mu bahanzi batashoboye kuryitabira, bavugaga ko hari abafite amasomo abakomereye abandi bakavuga ko hari ibibazo bafite mu miryango yabo byatuma batayijya kure.

Mu kiganiro na Umuseke yagize ati “Abahanzi tuzi ko ari bamwe mu banyarwanda beza kandi bumva gahunda za Leta. Kuko urebye hari ibikorwa byinshi tugenda dukorana nabo.

Rero iyo tumenya ko hari bamwe batazitabira ziriya ngando ntabwo twari kwirirwa tuzishyiraho.

Ibyo kuvuga ko ingando zitabiriwe n’amazi mato, njye sinumva uburyo umuntu yavuga atyo. Kuko nka Minisiteri nta bahanzi tubonamo amazina abyibushye ngo abandi tubabonemo amazina ananutse oyaa!!

Abahanzi bose tubafata kimwe. Umuhanzi wese aho ari tumufata nk’umuntu ukora ubuhanzi bwe ndetse bunafite uruhare runini mu kugira icyo bumarira abanyarwanda”.

Abajijwe niba abahanzi batitabiriye iryo torero nta bundi bazaryitabira, yakomeje avuga ko bitewe n’ingengo y’imari uko izaba imeze nta muhanzi uzasigara mu Rwanda adaciye mu itorero.

Ku ruhande rw’Umuyobozi mukuru w’Itorero ry’Igihugu Rucagu Boniface avuga ko nta muhanzi utazitabira itorero kuko ari gahunda za Leta.

Yagize ati “Bimwe mu bintu twasabye abahanzi bitabiriye iri torero, ni uguhanga ibihangano birimo n’ingangaciro na kirazira nk’abahanzi ibihangano byabo bigera kure.

Ikindi ni uko twabasabye ko no mu myambarire bajya bashyiramo ingangagaciro ku buryo bamenyekana nk’abanyarwanda aho kwamba imyenda igera munsi y’ikibuno dusanzwe tuzi ku banyamahanga.

Naho kuba izi ngando zari zibaye ku nshuro ya mbere zaritabiriwe n’umubare muke w’abahanzi, nta muhanzi n’umwe utazaryitabira”.

Jean Paul Nkundineza

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Barabamenye rero! Abo bahanzi ni abagabo. Ese mujya kuboza mumutwe kuki? Gahunda za leta se zitangirwa mungando mugihugu kirimo itangazamakuru? Barabamenye ni umwana w’umunyarwanda!

  • Nyakugirimana Minister ntabwo mumuco w’Urwanda basubiza bikabura.Ngo iyo mumenya ko batari kuzitabira mwari kubireka? Oya abazitabiriye birasa nkaho batari bakenewe, nyamara bahagarariye abandi, kandi mukoreshe ukukangurambaga, muvuge ibyiza byabyo nabo bazaza. Apana ibya Rucagu byo gukanga, nta muhanzi muzima bakanga rwose abyibagirwe, ikindi Umuhanzi ajya mubyo yumvise neza, niyo mpamvu mwabonye bariya nibo bashoboye intego zanyu. Abahanzi barerekwa bagatanga ubutumwa naho kwifuza ko baririmba izirimo ubutumwa bwiza, ibyo bireba itangamakuru rikajonjora abahanzeho n’abahanzi, rigahitishaho ibikwiriye rubanda.

  • Ni ukuvuga ko byitabiriwe n’abo mutashakaga?? Mbona ahubwo mwagombye gushimira abitabiriye kuko ibi muvuze mubaciye intege, ubutaha nabo ntibazagaruka.

  • ESE itorero ni itegeko? Munsobanurire? Ese niba ari itegeko kuki badafatira Ku mudugudu buri munyarwanda wese akajyayo…
    Gusa ibi iyo hagize igihinduka biba ibirego

  • @Murenzi Désiré: Ubwo abo uvuga wamenye ni bande ? Ahubwo ni wowe wogejwe mu mutwe! Ni nde se wakubwiye cyangwa ahandi wabonye gahunda za Leta zitangirwa mu itangazamakuru ?! Hambwire! Kandi ubwo ukeka ko uri umunyabwenge kandi wibera mu matiku atanagize icyo akumariye!

  • @murenzi. m umutwe baboza mwo bate?

  • Nyakubahwa Minister iyo mubwira banyarwanda ngo” iyo mubimenya” rwo se iyo mvugo ndumva atariyo bisobanura ko inyigo mutayikoze neza nta bukangurambaga bwabayeho mugomba kumenya ko abanyarwanda(Abahanzi ) imyumvire atari imwe ari nayo mpamvu mwagombaga kubibakangurira mbere!!!

  • njye siniyumvisha ukuntu ba knoless.king james. Pedro someone .nabandi bahanzi babura ari amafranga baba baboneka

Comments are closed.

en_USEnglish