Digiqole ad

Iyo Knowless aririmba atya kuva mbere iki gikombe yajyaga kugitwara- Twahirwa

Umwe mu bakemurampaka bari bashinzwe gukurikirana imiririmbire y’abahanzi ndetse n’imyitwarire yabo kuri stage mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star3 ariwe Aimable Twahirwa, aratangaza ko uburyo Knowless yitwaye mu gitaramo cyo gusoza PGGSS3 ku itariki ya 10 Kanama 2013 iyo abikora kuva mbere ntakabuza yajyaga kwegukana iryo rushanwa.

kuri uyu munsi wa nyuma Knowless yashimishije benshi

Ku munsi wa nyuma Knowless yashimishije benshi

Twahirwa Aimable aganira n’Umuseke yagize ati “Mu by’ukuri Knowless yatunguye abantu benshi uburyo yaririmbye kuri stade ndetse nuko yashimishije abafana, gusa ikibazo ni uko atabanje kubitekerezaho mbere ngo imbaraga yagaragaje abe arizo agaragaje mbere irushanwa ritangira.

Ndababwiza ukuri ko iri rushanwa yajyaga kuryegukana nta muntu n’umwe ugize icyo avuga”.

Aimable yakomeje anenga abahanzi bose muri rusange kubijyanye n’amajwi yabo, asaba ko bakwiye kujya bakora imyitozo y’amajwi igihe cyose bumva ko bakiri abahanzi Atari uko bagiye kujya mu irushanwa runaka.

Ikindi yongeyeho ni uko bamwe mu bategura irushanwa rya PGGSS mu gihe bazanye abakemurampaka bakwiye kujya bakurikiza ibyo bahawe n’abakemurampaka kuko batigeze bashimishwa n’uburyo bamwe mu bahanzi bavuyemo mu ikubitiro kandi bari bazi ko bazagera kuri final bitewe n’uburyo bagaragaje ubuhanga mu kuririmba.

Aimable Twahirwa wari mu kanama nkemurampaka

Aimable Twahirwa wari mu kanama nkemurampaka

Joel Rutaganda & Muzogeye Plaisir
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • IYO ABIKORA KARE ARIKO UBUTAHA TURI KUMWE TU 5/5

Comments are closed.

en_USEnglish