Perezida Kagame yifuje ko 2017 Indangamirwa zazigishwa igisirikare kuruta ibipindi…
*Yasabye ko abaciye mu itorero ry’indangamirwa bazahurizwa mu cyiciro kimwe ku nshuro ya 10.
I Gabiro- Mu gusoza itorero ry’urubyiruko rugizwe n’abasore n’inkumi 345 biga n’abazajya kwiga mu mahanga n’abiga mu Rwanda, Perezida Paul Kagame yasabye uru rubyiruko kutaba ibigwari mu bikorwa byo kwiyubaka no kubaka igihugu. Yanababwiye ko ibindi byiciro byaciye muri iri torero bizahurizwa mu cyiciro kimwe ku nshuro ya cumi y’iri torero, bakazigishwa cyane iby’igisirikare.
Perezida Kagame yavuze ijambo rye agenda imbere y’abarangije itorero n’ababyeyi, yasaga n’uwanyuzwe n’ibikorwa yiboneye bikorwa n’abo bana haba ari umwiyereko bakoze badasobanya n’imihigo bagaragaje ko bazageza ku Rwanda.
Kagame yavuze ko uburezi budafite uburere ntacyo bwageraho, kuko ngo hari ababa barize cyane ariko badafite uburere ndetse ngo ubumenyi bukaba bwabapfana ubusa.
Agaruka ku ijambo ‘Ubugwari’ abasoje itorero bavuze ko bazarwanya, Perezida Paul Kagame yavuze ko umuntu w’ikigwari akora ibishoboka byose kugira ngo ahunge inshingano zo kuba yakora igikorwa gifitiye igihugu akamaro.
Yagize ati “Ubugwari icyo buvuze, iyo babwiye umuntu kwitabira ibikorwa biramira abantu, bitanga ubuzima bwiza, ku kigwari umutima urasimbuka, akagaira ubwoba. Bamubwira gutabara agashaka impamvu zo gutuma atajyayo … agatangira kuvuga ko umutwe umurya, wakomeza… ati ‘ariko mu nda naho harandya…murambwira kujya he’?”
Perezida Kagame yahise abwira uru urbyiruko ati “Ntimukabe ibigwari ahari igikorwa gifite akamaro. Ntimugashake impamvu, iyo ihari birigaragaza. Iri torero ryakabaye ryarabatoje ubuzima, kwiha agaciro ni wowe biheraho kumva uti ‘murijye nshaka kuba iki’.”
Yasabye abarangije itorero n’Abanyarwanda kugira umutima wo gukora akazi kandi neza aho gutegereza umushahara wa buri kwezi.
Kagame yavuze ko mu biganiro yagiranye n’abategura iri torero, n’abayobozi b’ingabo bibukiranya amateka, besanze Icyiciro cya 10 cy’Indangamirwa hazahuriramo abarangije mu byiciro bindi byahise, bagahabwa amasomo yibanda cyane ku ya gisirikare, kuko ngo ni ibintu uru rubyiruko rwagaragaje ko rwishimiye cyane.
Yagize ati “Tuzagabanya bya bipindi (IBIGANIRO) bya ba Rucagu na Kaboneka, ariko si ukubyima agaciro, tuzagabanya ingano yabyo, tubigishe ‘real things’ igisirikare kandi mu buryo bitabavunnye. Tubigishe kumasha, tubigishe imbunda zose no kuzirinda, cyane mwe abo mu mahanga mudutera impungenge kuko basigaye barasa abantu ku muhanda.”
Prezida Kagame yavuze ko amasomo bahawe muri iki kiciro bashoje ari ayo kwagura uburere bwabo kugira ngo abasanganywe imyitwarire mibi igabanuke.
Ati “ Uburezi ntibukuraho uwifata nabi kwifata nabi, kuko ushobora kuba waranyuze mu burezi ariko ukagira uburere bucye.”
Yanasabye aba banyeshuri kurenga inyungu bwite ahubwo bagaharanira icyagirira inyungu Abanyarwanda bose muri rusange kuko ngo igihugu ni umuryango ukuriye iyo bavukamo kuko kigizwe n’imiryango itandukanye.
Ati “Igihugu kigira ikikiranga, nta kindi kikiranga ni mwe, iyo umuntu yagize ikimuranga byubaka umuryango na wo ukabaka igihugu, igihugu kikagira izina.”
Perezida Kagame yabwiye aba basore n’inkumi ko bafite amahirwe kuko ubu burere babuhawe bakiri bato kandi n’ubusanzwe bizwi ko igiti kigororwa kikiri gito.
Iri torero Indangamirwa Icyiro cya cyenda, ryatangiye tariki ya 29 Kamena 2016, ryarimo abanyehsuro 345 barimo abahungu 170, abakobwa 175. Bari abavanzemo abiga hanze 177 abandi biga mu Rwanda bakaba baratsinze neza mu mashuri asoza ayisumbuye.
AMAFOTO @HATANGIMANA/UM– USEKE
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
20 Comments
Kwigisha abana bato bakiri mu ishuri ibya gisirikare ntabwo ari byiza. Nibabigishe gukunda igihugu n’indangagaciro hamwe na kirazira, hanyuma mu gihe uzaba arangije Kaminuza yifuza kujya mu gisirikare azakijyemo ku bushake bwe. Njye nibyo mbona byaba byiza.
hhh nawe uri ikigwari sha izo mpamvu utanga ntizisobanutse rwosse
Sinatuma umwana wanjye ajya muri ibyo bintu kabisa. Igisirikare ku bana ni ukubangamira uburenganzira bwabo.
Koko nibipindi biriya bya Rucagu na Kaboneka.Ariko rero umuntu yibaza ikibazo kimwe.Ko dufite amahoro RDF ikaba iturindiye umutekano 100, ntakundi umuntu yaba intwari atanyuze mu kumasha nokwiga imbunda? Kuki ibintu byose tubibonera mu gisilikare? Umuntu yakwibutsako ibihugu birimo abantu besnhi bari imbunda banazitunze ariho haba ubwicanyi bukomeye mubaturage baho.Nukwitonda rwose u Rwanda rutazahinduka nka Harlem.
You are joking. Uzabaze amateka y’umwami Musinga n’ingoma ye nibwo uzamenya ko ibyo urimo kuvuga ari amanjwe.
@Buba ushaka kuvuga yayindi yayindi yimye nako bagombye kongera kubaza kuko Kalinga yahiriye i Rucunshu hamwe numwami Mibambwe wakorewe coudeta se? Ndumva Musinga ataru mwami umuntu yatangaho urugero kandi ndumva turi muru repubulika tutakiri mungoma ya cyami, bibayibyo ubwo ni Kigeli V Ndahindurwa wayobora u Rwanda.
Nibyiza ko urubyiruko rugira ibyo rumenya byiyongera kubyo baba bize mumashuri.
Ariko kurundi ruhande hari ibitari ngombwa kuko ntampamvu yabyo ifatika. nigute bakwigishwa igisirikare kandi ntaho benda gukoresha ubwo bumenyi? icyo mbona byaba ari uguta umwanya wubusa wakabaye ukorwamo ibindi, kuko uzashaka kuba umusirikare azanyura mumyitozo nubundi.
Ikindi naho HE agira ati ibipindi bya Rucagu na Kaboneka, ibi nabyo mbona yatesheje agaciro ibyo Rucagu na Kaboneka bakora abyita ibipindi bikaba bizagira ingaruka zitari nziza mubihe biri imbere kuko Rucagu cg Kaboneka bazajya bahaguruka bagiye kugira icyo bavuga aho kumva message yabo ababwirwa batangire kwiyumvamo ko bagiye guterwa ibipindi
Mugisha,ibipindi n’ijambo ry’iritirano rikomoka ku kiswahili(kipindi/vipindi) bivuga igihe,igice,….cangwa period mu cyongereza,amasomo bariya bana bahabwaga,igihe kirekire ni mu magambo,HE arashaka ko bigabanuka ubutaha bikajya mu ngiro.Iyo umuntu umuhaye umwanya akakuganiriza muba muri icyo kipindi nyine.
@MUGISHA, Niba wakurikiye neza ijambo ry H.E, yasobanuye neza impamvu ruriya rubyiruko rukwiye guhabwa notions kumyitozo ya gisikari, kandi usibye wenda amikoro yabaye macye cg izindi mpamvu, muribuka neza ko buri munyeshuri wese yanyuraga mungando (Nkumba cg Busogo) bagahabwa n’ubumenyi bw’ibanze mu kwicungira umutekano
Isi yose irimo kugabwa ibitero kwiga imbunda sikibazo ahubwo nigisubizo. Kuvuga ngo ahari imbunda nyinshi nta mutekano oya kumenya kuyikoresha siko kuyitunga. Ikindi kdi burya iyo uzi imbunda urushaho no kuyitinya kuko uba uzi ubwiza nububi bwayo. Mureke bazige
Reka abana bige silaha!
Ngo ibipindi bya Rucagu na Kaboneka?!
President wacu ni UMUBYEYI mwiza koko, this is so inspiring. Birubaka icyizere muri urubyiruko ubundi ruzaharanire kwiyubakira igihugu. We Love you Sir. Respect
You’re so funny!
Mzee PK afite icyerekezo kizima kabisa!
Bagabanye ibipindi bajye mu bitendo, kuko u Rwanda rukeneye ibikorwa kurusha amagambo.
Numvise bamwe mwagize ikibazo ku ijambo “ibipindi”, aliko ngirango yavugaga kugabanya theory ahubwo bakajya no mu bikorwa.
Ikindi ndemerenya nawe ko bakwiye kwigishwa igisirikare. Kandi igisirikare si ukurasana gusa, igisirikare ni uruvange rwa discipline nyinshi zitandukanye, so ndumva mwabifashe ukuntu, kdi mutirengagije namwe, iyo ugiye muri service runaka usanga ahari abasirikare cg se abakinyuzemo(b’intwali), aribo benshi batanga services neza.
Ahubwo mbona baratinze ubundi @ 19 yrs abana bose bagombye kunyura mu gisirikare at least 1 or 2 years, byadufasha gucengerwa n’aya masomo ya patriotisme no kuyashyira mu bikorwa bya buri minsi.
Mwaramutse neza. Ndashimira H.E. rwose n’umugabo ureba kure. Kwigisha urubyiruko rw’u Rwanda ibijyanye n’igisirikare, njye ndabishyigikiye rwose, nanjye nabyifuje kuva kera ko twabona iriya formation militaire kuko irakenewe. Rero nta muntu ukunda u Rwanda utashyigikira iyi gahunda. Ahubwo bibaye byiza izi nyigisho baziha n’abandi banyarwanda barenze urwego rw’urubyiruko aho bishoboka nabo bazabatekerezeho. Komereza aho President wacu icyo gitekerezo cyawe njye ndagishyigikiye. Thanks and God bless you.
Mwabivuga mutabivuga nziko neza invugo yumusaza ariyo ngiro ngewe ndabyishmiye nakoze mukiciro cya karindwi ariko ndi tayali gusubirayo next year. ndabyishimiye rero
Abo bana banyu bavukanye ikiyiko mu kanwa ubwo muribwira ko iby’igisirikare bibashishikaje? Icyo bashyize imbere, ni ukurya amatunda ababyeyi bejeje. Ku isi hose ni ko bigenda. Hari aho bigera igisirikare kigaharirwa abana b’abakene. Iyo urebye publicites zikorwa i Burayi cyangwa muri USA kugira ngo aba jeunes bemere kujya mu gisirikare urumirwa. Babizeza byose, cash, amashuri meza, ubwishingizi bushoboka, ariko abo mu miryango ikize n’ubundi ntibajyamo. Ikindi nuko menaces/threats ababyeyi baba batinya hano mu Rwanda, inyinshi abo bana ntizibafasheho, cyane cyane izishingiye ku amakimbirane hagati y’abanyarwanda ubwabo.
Ibyo byose nibipindiiiiiiiiiiii
Mbega ijambo!!!!!?!?
Kumenyereza abanyarwanda bose kurashisha imbunda, bizagira ingaruka mbi kuri Societe nyarwanda, kandi muzaba mubibona mu minsi iri imbere. Dore aho nibereye.
Nubwo bivugwa ngo umuntu wageze mu ishuri aba azi akamaro k’imbunda n’icyo igeneew, akamenya n’igihe igomba gukoreshwa no kudakoreshwa, ariko buriya umuntu ni umuntu nyine, yaba yarize cyangwa atarize, iyo hajemo amarangamutima, hari ubwo usanga uwize n’utarize bose batekereza kimwe, n’ibikorwa byabo ukaba utabitandukanya.
Comments are closed.