Digiqole ad

Iwawa si gereza, ni ikigo ngororamuco.

Nkuko byagaragaye mu nkuru y’ikinyamakuru newyorktimes cyo muri leta nzunze ubumwe z’amerika, aho banditse ko iwawa ari gereza yo mu Rwanda ifungirwamo abakoze ibyaha bikomeye ndetse bakaba banafatwa nabi bishoboka.

Minisiteri y’urubyiruko yateguye uruziduko ku kirwa k’iwawa mu rwego rwo kwereka abanyamakuru, ibibera iwawa ndetse n’imibereho y’abana bari muri icyo kigo ngororamuco.

Mu rubyiruko twahasanze bavuga ko bagiye bafatwa uburyo butandukanye n’inzego zishinzwe umutekano kubera ko wasangaga bakora ibikorwa bitandukanye.

Maniraguha Vedatse ni umwe mu rubyiruko twasanze iwawa, avuga ko yafashwe azunguza I karito, akigera Iwawa nkuko yakomeje abivuga yahasanze abandi bana bituma abasha guhita amenyera kuburyo magingo aya adashobora gutoroka kubera ibintu byiza akomeje kuhigira.

Ntezimana florien, nawe yafatiwe I Kigali aho yari inzererezi, akaba avuga ko ntangorane bahura nazo kubera ko iyo urwaye bakujyana kwa muganga. Ntezimana ati: “ ningera hanze nzakoresha ibyo nize mu bwubatsi kandi nizeye ko nzabasha kwiteza imbere.”

Mugabo Gervain, umaze igihe cy’umwaka umwe n’amezi abiri avuga ko asanga ubuzima bwe bwarahindutse bugatera imbere kuva aho yagereye iwawa, kubera ko amaze kumenya ibintu byinshi harimo n’indimi zitandukanye nk’igiswahili n’icyongereza.

Gervain ati:” ikibazo mfite ni uko maze igihe kinini ntabasha kubona umuryango wanjye.”

Umuyobozi w’ikigo k’iwawa, Niyonzima Nicolas, yabwiye umuseke.com ko abavuga ko iwawa ari gereza ataribyo kuko iwawa bahugura abana mu bumenyi butandukanye mu rwego rwo guteza igihugu imbere.

Yagize ati ;” ni byiza kubera ko abageze hano mu kwezi kwa gashyantare umwaka ushize wa 2010, mu mpera z’ukwezi kwa kane bazahabwa impamyabumenyi maze bagasezererwa, bakaba impfura za mbere z’iwawa .“

Abana bazasohoka mu kwezi kwane bazaba basaga 1659, bakaba bahamaze umwaka n’amezi 2, bose bakaba ari abahungu bafite imyaka iri hagati ya 18 na 35.

Nkuko Nzabonimana guillaume serge yabitangaje ngo hari na gahunda yo kongera ibikorwa kugirango iki kigo kibashe kwakira n’abana babakobwa bafite uburere n’umuco bitabereye igihugu.

Iki kigo k’iwawa cyashinzwe na minisiteri y’urubyiruko mu rwego rwo gufasha abana bananiye ababyeyi gusubira ku murongo ndetse bakanahabwa ubumenyi butandukanye mu by’ubwubatsi, ubuhinzi, ubworozi, ubudozi ndetse n’ububaji.

Issiaka mulemba

Umuseke.com

5 Comments

  • ese umuntu ushaka kujyayo asabwa iki?muzatubarize abayobozi baho kuko ndunva hariya hantu ari heza mu bijyanye no kwiga imyuga

  • ariko nka new york times yandika ko ku kirwa i wawa ari gereza,aba ashaka kuhagereanya na guatanamo?bagiye babanza kureba iby’iwabo bakareka kutuvangira

  • Aha hantu leta ya Kagame nayo wasanga ibihakorera nubwo babihakana, kuko na Leta ya Habyara yarahifashishaga mu kwivuna abatayishaka, muzongere mumenye ibyho neza

  • Ntiwafata umuntu ngo umutware rwihishwa n’umuryango we utabizi ngo uvuge ngo agiye kwiga ,ibya FPR twarangije kubimenya kera uretseko amarira yacu atemba ajya munda.Ubwo rero babanje kubambika neza no kubatoza ibyo bazavuga maze babona gutwarayo abanyamakuru,rerobokise?ko nabo bavuga ibyo leta ya Kagame ishaka,uzarebe umuvugizi n’umuseso byavugaga ukuri ko leta itabiciye.

  • Semuswa ibyo avuga wasanga aribyo, naho iby`i wawa byo kereka uhigereye nkuko Semusawa abivuga ugasanga batateguye abo bana

Comments are closed.

en_USEnglish